AmakuruImyidagaduro

Weasel yifashishije umukunzi we Teta Sandra mu mashusho y’indirimbo ‘Guwooma’ (+Video)

Weasel wamamaye mu itsinda rya GoodLyfe mu gihugu cya Uganda yifashishije umukunzi we w’umunyarwandakazi Miss Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB mu 2011 mu mashusho y’indirimbo nshya yise ‘Guwooma’.

Umuhanzi Weasel w’umugande yahoze aririmbana na Radio uheruka kwitaba Imana mu itsinda rya Good Lyfe. Iyi ndirimbo nshya ya Weasal iri mu rurimi rw’ikigande ‘Guwooma’ bishatse kuvuga ‘Kuryoha’ mu Kinyawanda.

Miss Sandra Teta agaragara mu itsinda ry’abakobwa barenga batanu bari muri aya mashusho y’indirimbo. Anagaragara kandi agaragiye Weasel aririmba.

Amashusho y’iyi ndirimbo ni kimwe mu bishimangira urukundo rw’ibanga rwakomeje kugirwa ibanga hagati y’aba bombi. Muri Gashyantare 2019 ikinyamakuru Big Eye cyandikirwa muri Uganda cyasohoye inkuru kivuga ko Miss Sandra Teta atwitiye umuhanzi Weasel.

Urukundo rwa Teta Sandra na Weasel rugiye kumara igihe kirenga umwaka, buri umwe yerekana ko anyuzwe na mugenzi we nkuko bahora babyerekana ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Miss Sandra w’imyaka 27 y’amavuko yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse bitaramo byitwaga “All Red Party” yateguraga mu Mujyi wa Kigali. Muri Uganda mu mujyi wa Kampala Sandra Teta akaba afite iminsi ateguraho ibirori mu tubyiniro nka Hideout na H2O aho akora ku wa gatatu no ku wa Gatanu wa buri cyumweru.

Indirimbo ‘Guwooma’ bishatse kuvuga ‘Kuryoha’ mu Kinyawanda:
Sandra Teta mu mashusho y’indirimbo nshya ya Weasel

Twitter
WhatsApp
FbMessenger