AmakuruImyidagaduro

Weasal yateye utwatsi amakuru avuga ko yasimbuje Radio

Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi nka Weasel yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze iminsi avuga ko ashobora kuba yarasimbuje undi muhanzi nyakwigendera Mowzey Radio mu itsinda rya Good Lyfe bahozemo bombi.

Mu minsi yashyize nibwo abakunzi ba Good Lyfe bari bamaze igihe babaza Weasal ibyo kuba yarasimbuje Radio witabye Imana, akinjizamo undi musore uzwi ku izina rya King Saha.

Ni nyuma y’aho Weasel abinyjije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuhanzi King Saha bari muri Sitidiyo ya Coke.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nanone, yavuze ko  kugeza na n’ubu agihagaze nk’umusirikari umwe.

Yagize ati “ Umugabo umwe w’umusirikare.”

Mowzey Radio yitabye Imana muri Gashyantare 2018. Kugeza ubu mugenzi we Weasel bafatanyaga mu muziki nta wundi muhanzi aragaragaza ko azasimbura mugenzi we witabye Imana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger