Inkuru z'amahanga

Washington: Itegeko ryemerera abantu gufumbiza imirambo ryemejwe

Leta ya Washington yabaye iya mbere muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yemeje itegeko ryo kugira imirambo ifumbire, bivuze ko umuhinzi yemerewe gufumbiza imirambo kugira ngo abone umusaruro.

Bijyanye n’iri tegeko, abatuye muri iyi leta ubu bashobora guhitamo ko nyuma yo gupfa umurambo wabo ushobora gufumbizwa ubutaka.

Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura, abandi bahamya ko ari igisubizo kirambye ku bijyanye n’ibura ry’ubutaka bwo gushyinguramo cyane cyane mu mijyi.

Nyuma yaho umurambo uhindukiye ifumbire, abo mu muryango wa nyakwigendera bahabwa icyo gitaka, bakaba bashobora kugikoresha mu gufumbira indabo, imboga cyangwa ibiti.

Umushinga w’iri tegeko washyizweho umukono nk’itegeko kuri uyu wa kabiri na Guverineri Jay Inslee w’iyi leta ya Washington. Katrina Spade, wahirimbaniye ko iri tegeko ryemezwa, yashinze kompanyi ishobora kuba iya mbere izafasha abantu muri icyo gikorwa.

Ntabwo ari i washington bemeje iri tegeko gusa kuko ubu buryo bwo guhindura umurambo ukaba ifumbire busanzwe bwemewe n’amategeko yo mu gihugu cya Suède.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger