AmakuruImikino

Wanyama na bagenzi be bibasiwe n’abatari bake bazira kwitwara nabi imbere ya Ajax

Umunya-Kenya Victor Mugubi Wanyama na bagenzi be barakariwe cyane n’abafana b’ikipe ya Tottenham Hotspur, bamuziza kwitwara nabi mu mukino wa UEFA Champions league ikipe ye yaraye itsinzwemo na Ajax Amsterdam.

Hari mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza wabereye kuri Stade nshya ya Tottenham. Igitego cy’Umuholandi Donny Van de Beek ni cyo cyaraye gitandukanyije amakipe yombi.

Uretse kuba Wanyama yanenzwe n’abafana ba Tottenham, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa kabiri ukomoka muri Afurika y’Iburasirazuba ubashije kugaragara mu mikinino ya 1/2 cy’irngiza cya UEFA Champions league. Ni agahigo kari gafitwe n’undi munya-Kenya, McDonald Mariga wageze muri iki kiciro muri 2013 akinira AC Milan.

Victor Mugubi Wanyama usanzwe ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Kenya Harambee Stars, yari muri 11 umutoza we Mauricio Pochettino yari yiyambaje imbere ya Ajax.

N’ubwo uyu musore yari yabanje mu kibuga, ntiyahiriwe no kwitwara neza muri uriya mukino ari na byo byatumye anengwa n’abatari bake. Bagenzi be bakinana barimo Umwongereza Dele Alli na bo bashyizwe mu gatebo kamwe n’uriya muvandimwe wo muri Kenya.

Mu banenze cyane aba bakinnyi ba Tottenham, harimo Ruud Gullit wahoze ari Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi.

Uyu mugabo kuri ubu ukora ubusesenguzi kuri BeIn Sports yagaragaje ko imyitwarire y’abasore ba Pochettino mu ijoro ryakeye iteye isoni.

Ati” Ku bwanjye, abakinnyi benshi bari bateye agahinda ugereranyije n’uko mbabona muri Premier league buri cyumweru. Kuri Dele Alli, Mana yanjye, yari ku rwego rwo hasi cyane. Victor Wanyama na we byari uko, ndetse yemwe na Danny Rose.”

Uko Gullit yanengaga bariya bakinnyi, ni na ko abakunzi ba ruhago kuri Twitter na bo babanengaga ari na ko bashimagiza imyitwarire ya Ajax.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger