AmakuruPolitiki

Wa munyamakuru wasingije Kigali agasabwa kuyigumamo yavuze uburyo Museveni afatwa nk’inka

Daniel Lutaaya wahoze akorera televiziyo ya NBS, avuga ko opozisiyo muri Uganda idashaka ko Museveni uyoboye icyo gihugu kuva mu 1986 ava ku butegetsi kuko kuri yo, ” Museveni ni inka bakama ifaranga.”

Lutaaya yari aherutse kwijundikwa na Rtd IGP Asan Kasingye, wamuryozaga ko avuze ko Kigali isa neza ubwo yari yitabiriye inama ya CHOGM. Icyo gihe yamubwiye ko niba yabonye i Kigali ari heza yahaguma ntagere muri Uganda.

Mu gitekerezo yanyujije kuri Twitter, Lutaaya avuga ko Museveni yabaye nk’umukoro opozisiyo ikora, nayo ikabihemberwa. Kuri we ngo abo banyepolitiki ntibakwifuza ko Museveni agenda kandi ari akazi.

Yagize ati ” Mu by’ukuri nizera ko abanyepolitiki bo muri opozisiyo badashaka ko Museveni ava ku butegetsi. Ese ni gute abantu binjiza za miliyoni kubera ko bagiye hariya bagataranga Museveni, bakwifuza ko inka bakamaga Frw, iva ku butegetsi?”

Yakomeje agira ati ” Mubitekerezeho, kuri bo (abanyepolitiki bo muri opozisiyo) kuba Museveni ari ku butegetsi ni inyungu. Ikintu cyonyine basabwa ni ukujya kuri radiyo no kuri televiziyo,bagatuka uriya mugabo (Museveni), ubundi bakajya kuri banki gufata umushahara wa Leta.”

Kubwa Lutaaya, iki nicyo gihe ngo abomye inyuma ya opozisiyo muri Uganda bamenye ko barwana bonyine. Ngo “Bali bekolera maali.” (Bariya baba bakorera kashi).

Ibitekerezo byisukiranyije kuri iyi ngingo. Ibi bihurirana n’uko mur Uganda hakunze kuvugwa abantu bo muri opozisiyo ariko nanone bakaba aba-agent ba NRM ndetse no ku mukati baryaho, bapfa kugaragaza ko batemeranya na Museveni, ubwo akazi kaba kakozwe karangiye, ubundi bagahembwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger