Amakuru ashushyeImyidagaduro

Wa mukobwa wigeze kuvugwaho gukundana na King James yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’uwo benda kurushinga

Elcy Ishimwe wigeze kuvugwaho urukundo na King James, kuri ubu  yamaze gutangaza ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo na Fahad benda kurushinga.

Uyu mukobwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimangiye ko umukunzi we yamaze kumwambika impeta y’urukundo ihamya ko urukundo rwabo rumeze neza kandi mu minsi ya vuba bashobora gukora ubukwe bakemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Mu magambo yashyize ku rubuga rwa nstagram ahekerejwe yavuze ko yamaze kuvuga yego akemerera umukunzi we kuzamubera umutima w’urugo. Yagize ati” I said Yes[bivuze ngo navuze ngo yego].”

Ku Mugoroba wo kuwa kabiri tariki 2 Gicurasi 2017, Elcy Ishimwe utarakunze kuvugisha itangazamakuru cyane ku by’urukundo rwe na King James, yagaragaje umusore bakundana witwa Fahad mu mafoto abiri yashyize kubuga rwe rwa instagram ndetse anavuga ko ariwe mwami w’umutima we ibihe byose.

Elcy Ishimwe  yari amaze  igihe[imyaka ibiri]  bivugwa ko akundana n’umuhanzi King James,  kuva muri 2015 hatangiye gucicikana inkuru ivuga ko King James yaba ari mu rukundo n’uyu mukobwa , kuva ubwo uyu mukobwa atangira kwamamara no gukwirakwira ahantu hose abantu bavuga ko ariwe mukunzi wa King James.

 

Elcy Ishimwe yamaze kwambikwa impeta y’urukundo na Fahad bakundana

King James yakomezaga kubihakana ndetse akavuga ko uretse kuba aziranye n’uyu mukobwa bisanzwe nta kindi kintu kibyihinshe inyuma, wamubaza kuby’urukundo akavuga ko nta byinshi yabivugaho ndetse akavuga ko gukomeza kuvuga ku buzima bw’urukundo bwa Elcy ari ukubangamira umusore baba bakundana .

Iyi nkuru yari imaze igihe isa nkaho iri mububiko gusa yongeye kugarukwaho muri mata uyu mwaka ndetse abantu bakemeza ko  King James ari hafi gutera ivi akambika impeta Elcy Ishimwe nubwo uyu muhanzi yabihakanye yivuye inyuma akavuga ko ataribyo.

Umukunzi wa Elcy Ishimwe
Kuri ubu Elcy Ishimwe ari mu rukundo ndetse rugeze kure ku buryo mu minsi ya vuba ashobora gukora ubukwe
Fahad yibagije Elcy Ishimwe , urukundo rwa King James baratembera kakahava. Aha bari ku mazi ku kiyaga cya Muhazi

Theos UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger