AmakuruImyidagaduro

Wa mukobwa wavuzwe mu ifungwa rya Davis D na Kevin Kade yagejeje Ykee Benda i Kigali

Kayezu Shalom akomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru ry’imyidagaduro akaba akaba amaze kwamara  nka Shazz yatangiye kuvugwa mu  ifungwa ry’abahanzi babiri, Davis D na Kevin Kade, ndetse ‘akaza no kuba intandaro yo kwirukanwa’ kwa Kwizera Olvier mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi ubu ari mu munyenga w’urukubdo n’umuhanzi w’Umugande “Ykee Benda” uri mu bafite izina rikomeye muri EAC.

Uyu muhanzi wo muri Uganda wycliff Tugume wamamaye nka Ykee Benda biravugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize yaje i Kigali kureba umukobwa basigaye bakundana.

Amakuru atangwa n’abantu bahafi b’uyu mukobwa  avuga ko Ykee Benda yaje mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize nta kindi kimuzanye kitari ukureba uyu mukobwa.

Ikindi gihari ngo ni uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Ykee Benda na Shazz ngo basohokeye muri hoteli yitwa Kaizen iri Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Ni ku nshuro ya mbere  aba bombi bari babonanye amaso ku maso kuva batangira gukundana.

Inkuru y’urukundo hagati ya Ykee Benda n’umukobwa witwa Akayesu yatangiye kuvugwa mu cyumweru gishize.

Uyu musore uvuka mu gace ka Kireka Ykee Benda ubwe yemeje ko umutima we yayeguriye uyu mwari w’umunyarwandakazi ndetse ntibahwema kubyerekana biciye mu mafoto bacisha kuri Instagram.

Sharon uri mu rukundo na Ykee Benda yatangiye kwamamara ubwo yavugwaga mu rubanza rwarezwemo Davis D, Kevin Kade n’umufotozi witwa Thierry. Bashinjwaga kumusambanya kandi ataruzuza imyaka y’ubukure. Baje kugirwa abere bararekurwa.

Uyu mukobwa ukomeje kuvugisha besnhi ari mu mashusho y’indirimbo ya Jules Sentore yitwa ‘ Iyizire’.

Ykee Benda mu 20017 yambitse impeta umukunzi we Jullie Batenga banabyaranye umwana umwe nyuma y’umwaka ume gusa baje gutandukana , Ykee Benda avuga ko atari agishoboye kwihanganira uyu mukobwa babyaranye umwana bise Dante,

Ykee Benda na Jullie

Akayesu Sharon uzwi nka Shazz uri murukundo na Ykee Benda

Shalon agiye kuri konti ye ya instagram, maze ashyiraho ifoto yakuye mu kiganiro yagiranye n’umuhanzi Ykee Benda imbonankubone (Live), maze ayiherekeresha indirimbo ya Ollie na Aleesia yitwa Better with you yuzuyemo amagambo meza y’urukundo ushobora kubwira umukunzi wawe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger