AmakuruImyidagaduro

Wa mukobwa wateje impaka muri Miss Rwanda 2020 yanikiye bagenzi mu majwi

Umukobwa witwa Nishimwe Naomie wavugishije benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda rya 2020 ndetse abakoresha imbuga nkoranyambaga bagatangira kumwambika ikamba bavuga ko atazataha amara masa yanikiye abandi 53 bahanganiye ikamba mu matora yo kuri murandasi (Online Voting).

Gutora aba bakobwa byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2020 saa sita z’amanywa, kugeza ubu Nishimwe Naomie ufite imyaka 21, ureshya na 1.7 m uri gukoresha nimero 31, ni we uyoboye abandi n’amajwi 6 550 yo kuri internet kugeza saa 9:16′ ubwo twateguraga iyi nkuru. Umukurikiye ni Irasubiza Alliance akubye hafi inshuro 2.

Abakobwa babiri bazagira amajwi menshi bazahita bakomeza mu mwiherero. Abo amajwi yabo azabarwa ku buryo bukurikira; SMS 60%, website 20% n’uburyo abantu bazashyigikira umukobwa 20%.

Abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa nyuma bazamenyekanira mu birori bizaba tariki 01 Gashyantare 2020 mu mujyi wa Kigali kuri Expo Ground i Gikondo.

Gutora hakoreshejwe SMS ntibiratangira bitewe n’ikibazo abategura irushanwa bise icya tekinike.

Umukobwa witwa Nishimwe Naomie ni umwe mu bahatanye kuko yarenze ijonjora rya mbere atsindiye mu mujyi wa Kigali.

Nishimwe Naomie ni umwe mu banyarwandakazi bakurikiranwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari n’umwe mu bakobwa bamamaza ibikorwa bya MTN, umufatanyabikorwa wa Miss Rwanda uzanatanga ibihembo ku mukobwa uzahabwa ikamba ry’uwakunzwe na benshi (Miss Popularity).

Urubuga rwe rwa Instagram rukurikiranwa n’abarenze ibihumbi 70 ari na rwo akunda gukoresha yamamaza ibikorwa nk’ibi by’ubucuruzi.

Ubwo yageraga ahateraniye abandi bakobwa bari baje kwiyamamaza, yabanje kumera nk’uwihisha itangazamakuru, ndetse anarangije amajonjora y’ibanze, yanze kuvugana n’itangazamakuru burundu, yinjira mu modoka aritahira.

Mu minsi ishije umuyobozi wa MTN yagaragaje ko ashyigikiye uyu mukobwa ashishikariza n’abandi kuba bamutora.

Ibi byaje guteza ikibazo ku bantu bibaza niba ataba yaraje muri iri rushanwa yaramaze guhabwa umwanya kugirango azakomeze akorane na MTN ahabwe ibyo yahabwaga.

Uwari uhagarariye MTN mu kiganiro abategura irushanwa bagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko ku ruhande rwabo nta kibazo kibirimo.

Ati “ Asanzwe azwi ku mbuga nkoranyamabaga kandi si we gusa utwamamariza ku giti cyacu ntacyo bitwaye…n’abandi ntibibatere igishyika cyo kuvuga ko MTN yizaniye Miss wayo.”

Birasanzwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ko umukobwa uba wavuzwe cyane irushanwa rirangira atwaye ikamba rya Miss Popurality, murabyibuka cyane,  byabaye kuri Miss Hirwa Honorine ‘Miss Igisabo’ warihawe kubera gusubiza umukemurampaka Mike Karangwa ko ateye nk’igisabo mu 2017.

Miss Mutoniwase Anastasie yaryambitswe mu 2018 kubera kujya kwitabira umwiherero ateze moto mu gihe abandi bageraga aho bari guhagurukira bari mu modoka zitabonana banaherekejwe n’abo mu miryango yabo nyamara Anastasie ahagera ari wenyine bituma avugwa ndetse binamuhesha kurira rutema ikirere ajya kwitabira amarushanwa y’ubwiza muri Philippines.

Miss Mwiseneza Josiane we yabaye ikimenyabose ndetse yegukana ikamba rya Miss Popurality biturutse ku kuba yaritabiriye ijonjora ry’ibanze rya 2019 yagiye n’amaguru ibirometero birenga 10 ndetse akahagera yanasitaye.

Aba bakobwa bose bagiye bahiga abandi mu buryo bw’amajwi atangwa n’abafana nkuko bitangiye kugenda kuri Nishimwe Naomie.

Naomie ni we uri imbere mu majwi
Abari imbere mu majwi yo kuri internet

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger