AmakuruUtuntu Nutundi

Wa mukobwa ukunzwe mu mikino y’igikombe cy’Isi byatahuwe ko ari umukinnyi wa Filime z’urukozasoni – AMAFOTO

Natalya Nemchinova umufana w’ikipe y’igihugu y’Abarusiya  wafotowe bwa mbere ku mukino ufungura imikino y’igikombe cy’Isi  iri kubera mu Burusiya byatahuwe ko ari umukinnyi wa za filime z’urukozasoni.

Uyu mukobwa yafotowe ku mikino ibiri Uburusiya bwakinnye yambaye imyenda imwe abantu batangira ku mwibazaho cyane nyuma yaho amafotoye atangiye kuzenguraka hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

Nyuma y’igihe gito amafoto ye asakaye hirya no hino hahise  hagaragara andi mafoto y’uyu mukobwa wigeze no kuba Miss Moscow 2007 akina filime z’urukozasoni. Uyu mukobwa ufatwa nk’umufana ukomeye w’ikipe ya Barusiya ni umwe mubari gukurura abagabo benshi ku mikino Uburusiya bumaze gukina muri iki gikombe cy’Isi.

Ikinyamakuru Mirror kivuga ko abantu bari batangiye gukunda uyu mukobwa harimo n’abafotozi bamufotoraga buri kanya bataramenya ahahise he gusa nyuma yaho umusore muto uzobereye iby’ikoranabuhanga agaragaje amafotoye yo mu 2016 ari gukina  filime z’urukozasoni, batangiye kumucikaho. muri uwo mwaka wa 2016 uyu  Natalya Nemchinova akaba ari nabwo yatangiye kugagara ku masitade  mu mikino y’ikipe y’igihugu afana .

 

Aha ni mu 2016 mu mukino ya Euro nabwo yari ahari ashigikiye ikipe ye ya Russia

Twitter
WhatsApp
FbMessenger