AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Wa mugore watsinzwe na Mushikiwabo yihaye kurengera abo kwa Rwigara, yamaganwa n’abatari bake

Michaëlle Jean, Umunya-Canada uheruka gukubitwa incuro na  Louise Mushikiwabo mu matora y’umunyamabanga mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha igifaransa, yamaganiwe kure n’abatari bake nyuma y’amagambo yanditse kuri Twitter ye agambiriye kugaragaza ko u Rwanda ruri guhonyoza abo kwa Rwigara.

Yagize ati”Reka dukurikirane ubushishozi bwo hejuru urubanza rwo mu Rwanda ruregwamo impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali guteza imvururu.”

Nyuma yo kwandika aya magambo, Abantu batandukanye bahise basubiza uyu mugore bamushinja gutandukira bitewe n’umujinya yatewe no gutsindwa n’Umunyarwandakazi none akaba atangiye gusiga icyashya igihugu uwamutsinze akomokamo.

Mu basuzije Mme Michaelle, harimo Olivier Nduhungirehe usanzwe ari Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Nduhungirehe yagize ati”Umujinya wo gutsindwa watumye uta umutwe Madame! Umunyamabanga mukuru mushya yaratowe wowe ntiwatorwa, mu byumweru bike usigaje, nta burenganzira ufite bwo gukoresha umwanya urimo ngo wihimure ku musimbura wawe Mushikiwabo ndetse n’igihugu cye.”

Undi wasubije Mme Michaelle Jean ni uwitwa Kayumba Bertrand.

Uyu yagize ati”Nyuma yo gutsindirwa ku mwanya w’umuyobozi wa OIF, wabibye mu kirere. U Rwanda ni igihugu kigenga, rero reka urwo rusaku.”

Uwitwa Pierrot Rugina we yagize ati”Uwatsinzwe nabi akurikira umuryango usohoka. Reka u Rwanda rwibereho.”

Steve Rwakojo we yagize ati”Mugore we, reka ubutabera bukore akazi kabwo. Bitabaye ibyo, impamvu yatumye Canada na Quebec ukomokamo batagushyigikira nk’umuyobozi wa OIF yagaragaye. Iyo mitekerereze ntaho yakugeza muri iki gihe! Emera insinzwi hanyuma wicecekere. Byumvikanye!”

Uwitwa Utumatwishima yagize ati “Ni uku umuntu yirangiza. Waratsinzwe, icyiza ni uko wakwicecekera. U Rwanda na Mushikiwabo barakurenze, nta bushobozi muri politiki ufite bwo kubavugaho.”

Uwitwa Providence Tuyisabe we yabwiye Michaëlle Jean ko yajyaga amufata nk’umunyabwenge ariko ati “urantengushye. Ubu mpise nemeranya n’abanya-Canada bagukuyeho amaboko i Erevan.”

Diane Rwigara Mme Michaelle Jean arengera akurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo yemererwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2017. Nyina umubyara Mukangemanyi Adeline Rwigara basangiye icyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi yiharira icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.

Si ubwa mbere uyu mugore kandi agaragarije ishyari u Rwanda kuko ubwo yamaraga gutsindwa na Mushikiwabo yagaragaje ko u Rwanda rwamugamabiniye kugira ngo ibihugu byari kuzamutora bimwihorere, ibintu byatumye na Canada akomokamo itamushyigikira mu matora y’umunyamabanga mukuru wa OIF aheruka kwegukanwa na Louise Mushikiwabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger