AmakuruAmakuru ashushye

Wa mugabo wemeye ko yishe abana 10 akabanywa amaraso yatorotse mu buryo bw’amayobera 

Mu minsi ishize hakwirakwiye inkuru z’umusore wiswe African Vampire ukomoka muri Kenya wemeye ko yishe abana bato barenga 10 akabanywa n’amaraso.

Iyi ni inkuru yatangaje benshi batiyumvisha uburyo uwo musore witwa Masten Wanjala yakoze ibyo bari basanzwe babona muri filime ziteye ubwoba yaba yarabikoreye ku bana bato cyane ku butaka bwa Kenya.

Uyu Wanjala wari watawe muri yombi yatorotse kasho ya polisi mu murwa mukuru Nairobi aho yari afungiye.

Masten Wanjala yari yitezwe kwitaba urukiko ku wa gatatu taliki 13 Ukwakira ku bwicanyi bw’abahungu batari munsi ya 14 i Nairobi, no mu duce tw’uburasirazuba n’uburengerazuba bwa Kenya.

Polisi ya Kenya ivuga ko yatahuye ko uyu musore yatorotse ubwo yagenzuraga imfungwa mu gitondo izihamagara mu mazina.

Ubwo bari bamugezeho bahamagaye baramubura niko gukora umukwabo muri kasho nahandi ngo barebe aho yaba ari.

Abapolisi batatu bari bari ku izamu ubwo yatorokaga iyo sitasiyo ya polisi ya Jogoo Road, mu gace kazwi nka Eastlands k’i Nairobi, batawe muri yombi.

Gusa inzego z’umutekano zatangiye guhiga uwo mugabo bavuga ko ari mubi cyane.

Uyu Wanjala yari afungiye muri kasho mu gihe polisi yari igikora amaperereza ku rukurikirane rw’ubwicanyi bwakorewe abana bwatumye igihugu kigwa mu kantu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger