AmakuruAmakuru ashushye

Vuba aha u Rwanda rutangira gukoresha moto zikoresha amashanyarazi

Perezida wa Repubulika y’u  Rwanda, Paul Kagame mu kiganiro Youth Meet The President  yagiranye n’urubyiruko rusaga 3000 yateguje abamotari ko mu Rwanda moto zigendeshwa na lisansi zigiye kuvaho mu gihe cya vuba hagakoreshwa moto zikoresha amashanyarazi nyuma   hakazakurikiraho imodoka.

Yagize ati”Turashaka ko mu Rwanda twagira moto zikoresha amashanyarazi gusa, ziriya zindi zose ziratwangiriza umwuka duhumeka, ubwo tuzava aho tujya no ku mamodoka”

“Ab’umwuga wa moto ndagira ngo mbateguze kugira ngo muzadufashe kubyihutisha igihe bizaba byatangiye”

Yavuze ko ubu iby’ibanze biri gukorwa kugira ngo zinjizwe ku isoko ry’u Rwanda ku buryo zasimbura izisanzwe zikoresha lisansi kuko zo zangiza ibidukikije mu gihe izindi nta kibazo na kimwe zitera.

Igerageza ry’ibanze ryerekanye ko moto itwara abagenzi ishobora gushyirwamo umuriro ikagenda ibilometero 65, inafite umuvuduko wo hejuru y’ibilometero 80 mu isaha.

Perezida Kagame  kandi yamaganye imyumvire ya bamwe mu rubyiruko rwemera gushukwa n’abababwira ko bagiye kubahesha ubukire, abihereye ku rubyiruko ruherutse kubyiganira muri “Convention Center” rubwiwe ko rugiye guhabwa amafaranga.

Inganda zikomeye nka General Motors na Volkswagen zikomeje gushyira imbaraga mu gukora imodoka zikoresha amashanyarazi gusa, zisimbura izari zatekerejweho mbere zihuza uburyo bw’amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli zo mu bwoko bwa hybrid.

Ni uburyo buzahuza neza n’amabwiriza akomeje gushyirwaho yo kugabanya imyotsi isohorwa n’imodoka, mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kurwanya ihumana ry’ikirere.

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, urubyiruko rugera ku 3,000 rwaturutse imbere mu gihugu no hanze yacyo, rwaganiriye na Perezida Paul Kagame hamwe n’abandi bayobozi kuri gahunda zitandukanye zireba ubuzima bw’igihugu ni igikorwa ngarukamwaka kizwi nka ’Meet the President’.

Perezida Kagame yavuze ko hari umushyitsi wari wasuye u Rwanda baherutse kuganira, amugezaho igitekerezo cyo gukoresha moto z’amashanyarazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger