AmakuruImikino

Volleyball: Nigeria na Morocco byajyanye ikipe y’u Rwanda mu nkiko

Morocco yareze u Rwanda ko rwakinishije abakinnyi bakomoka muri Brazil, kandi barakiniye icyo gihugu bavukamo, ibi byatumye umukino w’ u Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagore,wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane saa 18:00 wusubikwa.

Ibi na Nigeria yahise ibyuririraho irega u Rwanda gukinisha aba bakobwa 4 batujuje ibyangombwa.

Nigeria yatsinzwe n’u Rwanda amaseti 3-0,yanditse iyi baruwa ku wa 15 Nzeri,isaba ko amanota u Rwanda rwabonye rumaze kubatsinda rwayamburwa bakayahabwa.

Muri iyi baruwa,Nigeria yavuze ko u Rwanda rwakoresheje abakinnyi badafite ibyangombwa barimo Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bose bakomoka muri Brazil.

U Rwanda rwari gukina na Senegal mu mukino wa 3 wo mu itsinda A,rwamaze kwizera gukina ½ nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza, ariko rwasabwaga gushimangira ko ruzamuka nk’ikipe ya mbere kugira ngo ntiruzahure na Cameroun ifite irushanwa riheruka ndetse ikaba ihabwa amahirwe yo kuryisubiza.

Ni inshuro ya mbere Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes bakomoka muri Brazill, bari gukiniye u Rwanda.

Hari inama iri kuba yiga kuri iki kibazo ndetse haraza kumenyekana umwanzuro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger