AmakuruImikino

Volleyball: Ikipe y’Abagore y’u Rwanda yatangiye yitwara neza imbere ya Maroc mu gikombe cya Afurika (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagore ya Volleyball itsinze Maroc amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa mbere w’igikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yatangiye iyoboye umukino aho yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe n’abakinnyi nka Mariana watangaga imipira, Bianca na Mukandayisenga Benitha.

Iseti ya kabiri n’ubwo ikipe ya Maroc yigeze gufata umwanya wo kuyobora aho yagize amanota umunani u Rwanda rufite atandatu, ikipe y’u Rwanda nayo yaje kuyegukana iyitsinze ku manota 25 kuri 18.

Iseti ya gatatu yari inagoranye ariko inaryoshye ku ruhande rw’abafana, yaje kurangira nyuma yo gukomeza gukubana yegukanywe na Maroc itsinze u Rwanda ku manota 34 kuri 32.

Mu yindi mikino DR.Congo yatsinze u Burundi seti 3-0, Nigeria itsinda Senegal seti 3-0, na Cameroon itsinda Kenya seti 3-0.

Iyi mikino irakomeza, uyu wa mbere taliki 13 Nzeri u Rwanda rukina na Nigeria saa 18h00.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger