AmakuruImikino

Visi-Perezida wa APR FC yashimiye Sunrise yatsinze Rayon Sports

Gen. Mubaraka Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba no mu mujyi wa Kigali, yashimiye ikipe ya Sunrise yitwaye neza itsinda Rayon Sports ibitego 2-1.

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatsindiwe i Nyagatare na Sunrise ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona. Ni umukino Rayon Sports yasabwaga gutsinda kugira ngo ifate umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda.

Ibitego by’Umugande Majanjaro Suleiman na Pius Mayange ni byo byafashije Sunrise kubona insinzi ya mbere kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira, mu gihe Rayon Sports yo yatsindiwe impozamarira na Bizimana Yannick.

Uyu mukino warebwe na Gen.Muganga uyobora ingabo mu Burasirazuba, akanaba umuyobozi wungirije w’ikipe ya APR FC.

Nyuma y’uyu mukino, Afande Mubaraka yafashe umwanya aganira n’abakinnyi ba Sunrise, ababwira ko yishimiye uburyo bitwaye kandi ko bagomba kubigira akamenyero buri kipe ije gukina Nyagatare ikaza yikandagira.

Yagize ati”ndabashimira uburyo mwitwaye, ubushize narebye umukino wanyu na Kiyovu Sports yabatsinze igitego ku munota wa nyuma. Mufite ikipe nziza, iki kibuga muhawe mugomba kukibyaza umusaruro, ubu ubwo mutsinze Rayon Sports buri kipe izajya iza yikandagira.”

Afande Mubaraka kandi yabwiye abakinnyi ba Sunrise ko n’ubwo ari umuyobozi wa APR FC, bitavuze ko bagomba kubererekera iyi kipe ahubwo aba abasaba kuyitsinda kugira ngo abahembe.

Yagize ati”n’ubwo ndi visi perezida wa APR FC ariko ndi n’umuyobozi wanyu, nyobora ingabo Iburasirazuba, nta munsi ndabasaba kujenjekera APR FC, ahubwo mba mbasaba kuyitsinda nkabahemba kuko nyobara ingabo hano n’ubwo ndi visi perezida hariya.”

Gutsinda Rayon Sports byatumye Sunrise izamuka ku rutonde rwa shampiyona, ubu ikaba ari iya karindwi n’amanota arindwi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger