AmakuruImikino

Visi kapiteni wa APR FC yamennye ibanga rizayifasha kwitwara neza mu mukino yitegura wa CAF Champions League

Umukinnyi ukina hagati mu kibuga akaba ni visi kapiteni wa APR FC Manishimwe Djabel yahishuye ibanga bateganya rizafasha iyi kipe gukomeza kwitwara neza mu mikino y’irushanwa rya CAF Champions League.

Uyu mukinnyi yatangaje ko bashimishijwe cyane no kurenga icyiciro cya mbere cy’amajonjora y’imikino ya CAF Champions League nyuma yo gutsinda MCC 2-1.

Ni mukiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC Manishimwe Djabel avuga uko bakiriye gukomeza mu kindi Cyiciro gikurikiyeho mu mikino ya CAF Champions League.

Yagize ati” Ni ibintu byadushimishije cyane kuko byari muntego zacu ko tugomba kurenga icyiciro cya mbere rero byari ibyishimo muri rusange kubona dukomeje mu kindi cyiciro.”

Djabel kandi yakomeje asobanura icyabafashije kugaruka mu mukino nyuma yo gutsindwa igitego, dore ko ari nawe watsinze igitego cya mbere cya APR FC muri bibiri iyi kipe yatsinze Mogadishu City Club.

Yagize ati” Wari umukino utoroshye ku ruhande rwacu kuko twabanje gutsindwa igitego, gusa ntabwo twacitse intege twaraganiriye hagati yacu nkabakinnyi twumvikana ko tubona intsinzwi cg intsinzi ari uko umusifuzi asoje umukino, mu mitwe yacu twari dukomeye twumva ko nta gutsindwa rero byaje no kudukundira mbasha no gutsinda igitego.”

Mu gusoza ikiganiro Manishmwe Djabel yavuze ko biteguye umukino uzabahuza na Etoile du Sahel yo muri Tunisia umukino wa kabiri w’amajonjora.

Yagize ati” Umukino tugiye gukurikizaho navuga ko ari umukino uzaba ukomeye ku mpande zombi, gusa twe turiteguye kandi twiteguye intsinzi, tugomba kubikorera tugatanga ibyo dufite byose ibisigaye tukabiharira Nyagasani.”

Umukino uzahuza APR FC na Etoile du Sahel uzakinwa tariki 16 Ukwakira 2021 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda zuzuye mu gihe umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger