AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Virginia : Urihinja rw’amezi 2 rwitabye Imana nyuma yo kugaburirwa ikiyobyabwenge cya Mugo

 

Eugene Chandler w’imyaka 27 na  Shaleigh Brumfield w’imyaka  26, bahamijwe n’urukiko rwa  rwo muri Leta ya Virginia icyaha cyo kwiyicira umwana wabo w’umukobwa ufite amezi abiri, nyuma yo kumuha ikiyobyabwenge cya Heroin abenshi bita Mugo.

 

Igipolisi cyo muri Leta ya Virginia cyatangaje ko mu bizamini byakozwe n’abaganga byagaragaje ko Marleigh Chandler w’amezi abiri yitabye Imana nyuma yo kumuha ibiyobyabwenge byinshi bya Heroin na Cocaine .

Ubuyobozi bw’umugi wa Virginia bwavuze ko aba babyeyi batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gutahura umurambo w’uru ruhinja wari umaze amezi asaga 7 uhishwe n’abo babyeyi.

Inzobere mu gupima imirambo no gutahura icyayishe mu bitaro bya Virginia zaje gutahura ko uyu Marlein yitabye Imana nyuma yo guterwa inshinge z’ibiyobyabwenge ubwo yari asinziriye.

Umuyobozi wa Polisi mu mugi wa Danville muri Viginia Richard Chivvis yavuze ko ibiyobwabwenge bya Heroin na Cocaine byabaye byinshi mu maraso y’uru ruhinja ari nabyo byatumye ruhita rubuhatakariza ubuzima.  Urukiko rwa Danville aha muri Virginia rwahamije Eugene Chandler na Shaleigh Brumfield  icyaha cyo kutita ku buzima  bw’uwo bibarutse bityo butegeka ko baba bafunze kugeza ubwo urubanza rwabo ruzasomerwa.

Eugene Chandler w’imyaka 27 na Shaleigh Brumfield w’imyaka 26, bakekwaho kwihekura

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger