AmakuruImikino

Virgil Van Dijk yongeye guhigika abarimo Sterling abatwara igihembo cya PFA (Amafoto)

Umuholandi Virgil Van Dijk ukina mu bwugarizi bw’ikipe ya Liverpool, yongeye guhigika abakinnyi barimo Raheem Sterling wa Manchester City abatwara igihembo cya PFA (Professional Footballers’ Association Player of the Year awards for 2018-19).

Iki gihembo cya PFA gihabwa umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’Abongereza uba yatowe n’abakapiteni b’amakipe yo muri Premier league. Gitandukanye n’icy’umukinnyi w’umwaka na cyo gihabwa uwahize abandi ariko abanyamakuru b’imikino ari bo batoye ugomba kugihabwa.

Iki gihembo cy’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’Abongereza na cyo gifitwe n’uyu myugariro wa Liverpool, akaba yaragitwaye ku wa kane w’icyumweru gishize.

Virgil Van Dijk w’imyaka 27 y’amavuko yegukanye igihembo cya PFA, nyuma yo guhigika abakinnyi barimo Raheem Sterling, Bernardo Silva, Sergio Aguero, Sadio Mane na Eden Hazard.

Mu rwego rw’abari n’abategarugori, iki gihembo cyegukanwe na Miedema w’imyaka 22 ukinira Arsenal, mu gihe Sterlingwon ukinira Manchester City ari we watowe nk’ukiri muto wahize abandi.

Virgil yatwaye kiriya gihembo asimbuye Mohamed Salah bakinana muri Liverpool watwaye icy’umwaka ushize, anahita aba umukinnyi wa mbere ukina nka myugariro ugitwaye kuva muri 2005 ubwo cyatwarwaga na John Terry wakiniraga Chelsea.

Kuba uyu Muholandi yatwaye iki gihembo ntawe byatangaje, dore ko ari mu bafashije cyane Liverpool kugira ngo ibe ikomeje guhanganira na Manchester City igikombe cya shampiyona.

Virgil Van Dijk n’igihembo cye mu ntoki.
Uhereye ibumoso, Trent Alexander Arnold, Sadio Mane, Virgil na Robertsson.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger