AmakuruIyobokamana

Vatican: Kiliziya Gatolika yatangije ishapure y’ikoranabuhanga izajya igurwa akayabo

Kiliziya Gatolika yatangije ishapure ikozwe mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga. Akaba ari ishapure izajjya yambarwa ku kaboko nk’umurimbo, ikaba igomba gukora ari uko uyambaye akoze ikimenyetso cy’umusaraba kibanziriza isengesho.

Kubera ubuhanga iyi shapure ikoranye, biteganyijwe ko izajya igurwa akayabo kangana n’amadolari  y’Amerika 109, angana n’ibihumbi ijana by’Amanyarwanda ( 100 000 Frw).

Iyi shapure  kandi yahujwe na Application yo muri Telephone umuntu akandaho atangiye gusenga na yo ikamufasha gukurikiranya amasengesho agize ishapule.

Iyi ‘app’ ikwereka uko uhagaze mu kuvuga ishapure, kandi ifite amashusho n’amajwi bisobanura ishapure.

Ishapure isanzwe ifasha mu gusenga no kwegera Imana mu bitekerezo. Amapfundo yayo yifashishwa mu gusubiramo amasengesho amwe ya kiliziya.

Abakoze iyi shapure nshya y’ikoranabuhanga, bavuga ko ije guhuza uburyo busanzwe bwo gusenga n’ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.

Agakoresho k’iyi shapure kakozwe na kompanyi y’ikoranabuhanga yo muri Taiwan yitwa GadgTek Inc.

Aka gakoresho (ishapure y’ikoranabuhanga) ntacyo kaba n’iyo kari mu mazi, gakorana kandi na telephone zigezweho zikorsha Android na iOS.

Ntabwo ari ubwa mbere kiliziya gatolika igerageje kwiyegereza urubyiruko rugendana cyane n’ikoranabuhanga muri iki gihe.

Mu 2018, umuryango gatolika w’ivugabutumwa watangije “Follow JC Go!”.

Iyi ni ‘app’ y’imikino ikoze nk’umukino wa Pokemon Go. Abawukina bagenda ‘bafata’ abatagatifu aho gufata ibisimba nko muri Pokemon.

Iyi shapure izajya yambarwa nk’umurimbo ku kaboko k’uyikoresha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger