Imyidagaduro

Uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2018 azahabwa ubutaka, dore abari kurihatanira

Mu gihugu cy’Uburundi irushanwa ryo gutora umukobwa uzegukana ikamba rya Nyampinga w’iki gihugu rigeze kure, abakobwa bose batsindiye guhagararira intara zabo baramenyekanye ndetse banatangiye umwiherero.

Bitandukanye n’indi myaka nyampinga w’Uburundi azahabwa imodoka nshya ya Toyota Ractis ndetse n’ubutaka bwa metero kare 400 mu Ntara ya Gitega abazamugaragira n’abo bazahabwa ibindi bihembo bitaratangazwa.

Bitandukanye no mu Rwanda aho Nyampinga ahabwa imodoka gusa, Ubutaka umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2018 azahabwa, azabukoreraho igikorwa kibyara inyungu abinyujije mu mushinga azaba yagaragaje mu gihe cyo kwiyamamaza, hagamijwe guteza imbere abagore no kubashishikariza kwihangira imirimo.

Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Burundi hazavamo umwe ndetse n’abazamugaragira mu birori bizaba mu mpera za Nyakanga 2018.

Abakobwa bari kurihatanira ni Lydie Marlène uhagarariye intara ya Rutana, Binagana Marvella uhagarariye intara ya Ngozi, Stessy Ghalia Sindayigaya uhagarariye intara ya Gitega, Ingabire Bernice Bénie ugarariye intara ya Kayanza, Dative Uwimana uhagarariye intara ya Bujumbura, Ornella Uwamaliya uhagarariye intara ya Bururi, Anaise Audrey Masabo uhagarariye intara ya Gitega, Inashaka Digne Darlène uhagarariye intara ya Rumonge, Leila Iradukunda uhagarariye intara ya Karusi, Ella Chandelle Ineza waserukiye intara ya Ngozi, Igiraneza Loys-Ley waserukiye Bururi, Welsa Bernice Mugisha waserukiye Bubanza, Irakenuye Lyse Nancy w’ i Kayanza, Bizindavyi Dona Marvella waserukiye Makamba na Akimana Audrey uhagarariye intara ya Kayanza.

Imodoka uzaba Miss Burundi azegukana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger