AmakuruImikino

Uyu ni we rutahizamu ku isi Lionel Messi afata nk’igihangage

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihangage ba ruhago isi yagize mu mateka yayo, yahishuye ko Umunya-Brazil Ronaldo Nazario ari we rutahizamu w’igihangage yabonye mu mateka ye.

Ibi Messi yabihishuye ubwo yaganiraga na Televiziyo yitwa TyC Sports y’iwabo mu gihugu cya Argentine. Ni nyuma y’uko ku munsi w’ejo FC Barcelona akinira yakabaye yarakinnye na Real Madrid mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Espagne, ariko bikarangira uyu mukino wimuriwe ku wa 18 Ukuboza kubera imyigarambyo iri kubera i Catalunya.

Messi yagize ati” Ronaldo [Nasalio] yari igitangaza, muri ba rutahizamu bose nabonye yari umuhanga kubarusha. Yari adasanzwe.”

Uyu Kapiteni wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Argentine, yanahishuye ko Umunya-Brazil Ronaldinho Gauco ari mu bamufashije cyane kwisanga mu kipe ya FC Barcelona yagiriyemo ibihe byiza kugeza ubu.

Ati” Ronaldinho yaramfashije cyane. Nkigera mu rwambariro nari mfite imyaka iri hagati ya 16 na 17, ku buryo kwisanga muri bariya bakinnyi b’ibihangage byari binkomereye cyane. Ariko yambereye ikitegererezo anatuma numva ntekanye hanyuma ndatuza. Nyuma mu kibuga, nahoraga mwitegereza n’ubwo tutagize imyaka myinshi yo kugirana ibihe byiza.”

” Ntabwo twakinanye igihe kirekire. Nifuza kuba narakinanye na Ronaldinho igihe kirekire.”

Messi yanabajijwe ku mubano we na Luis Suarez, avuga ko kuva batangira gukinana mu myaka itanu ishize, umubano wabo ugenda urushaho gukomera ku buryo n’abana babo basigaye bafitanye ubucuti.

Ronaldo Luís Nazário wakiniye FC Barcelona na Real Madrid ni we rutahizamu Messi yemera.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger