AmakuruInkuru z'amahanga

Uyu ni we Minisitiri w’intebe ukiri muto ku Isi

Sanna Marin w’imyaka 34 muri iki cyumweru ararahirira inshingano zo kuba Minisitiri w’intebe wa Finland, abe aciye agahigo ko kuba ari we muto mu bandi basangiye izi nshingano ku Isi.

Marin wari usanzwe ari Minisitiri w’ubwikorezi muri iki gihugu aritegura kurahirira izi nshingano za Minisitiri w’intebe nyuma y’uko uwahoze muri uyu mwanya Antti Rinne yeguye.

Sanna Marin abajijwe ku bijyanye n’imyaka ye yavuze ko atajya abitekerezaho ko ahubwo atekereza ku mpamvu yinjiye muri politike.

Nyuma yo kurahirira izi nshingano Marin azaba ari we Minisitiri w’intebe muto ku Isi agahigo kari gafitwe na Minisitiri w’intebe wa Ukraine w’imyaka 35 wakurikirwaga n’uwa New Zealand Jacinda Ardern w’imyaka 39.

Uretse kuba akiri muto Marin kandi abaye umugore wa gatatu ubaye Minisitiri w’intebe mu mateka ya Finland.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger