AmakuruUrukundo

Uyu muzungu wo muri Ecosse yateye imitoma umukunzi we mu Kinyarwanda-Yumve

Iain Stewart ukomoka mu gihugu cya Ecosse yashize hanze indirimbo ye yise ‘Ndagukunda’ iri mu rurimi rw’ikinyarwanda, n’ubwo adasanzwe mu mwuga wo kuririmba ariko yahisemo kuririmbira umugore we mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Iyi ndirimbo ya Iain Stewart ijana ku ijana iri mu Kinyarwanda, n’ubwo mu buzima bwa buri munsi avuga ko adakunda kukivuga ariko yahimbye iyi ndirimbo mu kinyarwanda kubera ko yayihimbiraga umugore we w’umunyarwanda.

Uri impano nahawe n’Imana, buri munsi buri sawa nishimira ko ndi kumwe na we, wampinduriye ubuzima warakoze kunkunda…..Ndagukunda umutima wanjye uragukeneye…..Iyo turi kumwe numva ntuje ni wowe wenyine unyuzuza, ndagukunda….”. Aya ni amagambo ari mu ndirimbo Stewart yaririmbiye umugore we Mutesi bamaze kubyarana umwana umwe.

Afite indirimbo zitandukanye yagiye akora zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi b’abanyarwanda, nk’iyitwa Rwandan Dream yakoranye na Jean Paul Samputu, ‘Love Again’ yakoranye na Mani Martin n’izindi zitandukanye yakoze ku giti cye, gusa ariko ntiyari yagakoze indirimbo ngo aririmbe Ikinyarwanda gusa.

N’ubwo atazi ikinyarwanda Stewart ndetse rimwe na rimwe iyo umuzungu avuga i Kinyarwanda usanga akigoreka ariko kuri we siko bimeze kuko Made Beats wakoze iyi ndirimbo yise’Ndagukunda’ yamufashaga kugorora ururimi.

Kugeza ubu uyu muhanzi aracyari kwiyubaka kugira ngo abanyarwanda bamumenye, ubundi atangire akore umuziki nk’umwuga.

Reba amashusho w’umve n’indirimbo ‘Ndagukunda’ uyu muzungu yaririmbye mu Kinyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger