AmakuruImikino

Uwizeyimana Bonaventure afashe umwenda w’umuhondo muri Tour du Cameroun

Umunyarwanda Uwizeyimana Bonaventure afashe umwambaro w’umuhondo (Maillon Jaune) mu isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu cya Cameroun, nyuma yo kwegukana agace ka gatanu kakinnwe kuri uyu wa kane.

Ni nyuma y’uko ku munsi wa kane na bwo uyu musore yari yitwaye neza we na Mugenzi we Patrick Byukusenge, ubwo bavaga i Douala berekeza ahitwa Limbe.

Aka gace karangiye Patrick abaye uwa kabiri, mu gihe Bonaventure yari yegukanye umwabya wa kane.

Uyu munsi abasiganwa bavaga ahitwa  Mbanga berekeza Bafang, ku ntera ya kilometero 125.

Byukusenge Patrick yegukanye agace k’uyu munsi ahize Abanya Slovakia bari bahanganye barimo Martin Haring wari uyoboye urutonde rusange kuri uyu munsi waje ku mwanya wa kabiri, na mwene wabo Mahdar Martin wabaye uwa gatatu uyu munsi.

Ku rundi ruhande Ukiniwabo Rene J. Paul wabaye uwa cumi uyu munsi yegukanye umwenda w’umweru uhabwa umukinnyi ukiri muto wahize abandi.

Byukusenge Patrick wari wabaye uwa kabiri mu gace ka kane kakinnwe ku wa kabiri, uyu munsi yaje ku mwanya wa kane.

Urutonde rugaragaza uko abasigannwa bitwaye uyu munsi.

Gutwara agace k’uyu munsi kafashije Uwizeyimana Bonaventure guhita afata umwenda w’umuhondo, wahise awambura umunya Slovakia Martin Haring wafashe umwanya wa kabiri.

Dore uko urutonde rusange ruhagaze.

Uwizeyimana Bonaventure yahise yegukana umwenda w’umuhondo.
Ukiniwabo Rene J. Paul yegukanye Maillon Blanc ihabwa umukinnyi mwiza ukiri muto.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger