AmakuruImyidagaduro

Uwigeze kuba umugore wa nyakwigendera Katauti ubu ari kurira ayo kwarika

Icyamamare muri Sinema Irene Uwoya wamamaye ku izina rya Oprah muri Filime, aricuza kubera urukundo yagiranye n’umuraperi Dogo Janja nyuma yo gutandukana n’umunyarwanda nyakwigendera Ndikumana  Katawuti wamenyekanye muri ruhago mu Rwanda.

Uyu mugore atangaza ko yashakanye na Dogo Janja ariko ko umutima we utamukundaga. Ni ubukwe bwatunguranye ariko nanone urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko rutigeze rurenza habe n’umwaka umwe.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Risasi Jumamosi cyo muri Tanzania, Oprah yatangaje ko atigeze akunda na gake Dogo Janja aboneraho umwanya wo kugira inama abategenya gushaka n’abagore muri rusange.

Ati “ Bavandimwe bagore bagenzi banjye, nta kintu kibabaza nko kurongorwa n’umugabo utari wiyumvamo mu mutima wawe. Ni akababaro gahambaye, njye byambayeho.  Ndabinginze kuko kwishimira urushako ni uko uba warashakanye n’umugabo ukunda.”

Oprah uzwi cyane muri filimi zo muri Tanzaniya yashakanye na  Dogo Janja nyuma yo gutandukana n’Umunyarwanda Ndikumana Katawuti.

Urugo rw’aba bombi ntirwarambye kuko bashyingiranwe mu ntangiro z’umwaka wa 2018 bakanatandukana muri uwo mwaka.

Irene Uwoya yigeze kuba umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Katauti
Irene Uwoya aricuza kuba yarasezeranye na Dogo Janja
Twitter
WhatsApp
FbMessenger