AmakuruImyidagaduro

Uwigeze kuba Nyampinga wa gereza muri Kenya yakatiwe igihano cy’urupfu

Umukobwa witwa Ruth Wanjiku Kamande uzwiho kuba yaratowe nka Nyampinga wa Gereza y’Abagore ya Lang’ata muri Kenya mu 2016, yahamijwe icyaha cyo kwica umukunzi we, akatirwa igihano cy’urupfu.

Umucamanza Jessie Lesiit yemeje ko uyu mukobwa yishe uwari umukunzi we witwa Farid Mohammed amujombaguye icyuma inshuro 25 zose, bityo ko akwiye igihano cy’urupfu.

The East African yanditse ko uyu mukobwa w’imyaka 24 y’amavuko yicishije uyu musore icyuma gikoreshwa mu gikoni muri Nzeli 2015.

Ubwo yari mu  rukiko, Kamande yavuze ko yicuza ibyo yakoze akica  umukunzi , ndetse akaba yarahamirije urukiko ko yari yarisubiyeho mu myitwarire mu gihe cy’imyaka ibiri n’amezi icyenda amaze afunze ariko ntibyahabwa agaciro n’ubucamanza birangira bamukatiye urwo gupfa.

Umucamanza Jessie Leesit yavuze ko igihano cy’urupfu ari cyo uyu mukobwa agomba guhabwa kuko nta kindi cyahwana n’uburemere bw’icyaha yakoze.

Uyu mucamanza yavugiye mu rukiko ko igihano cya Miss Kamande kigomba kubera urundi rubyiruko rwo muri Kenya isomo ry’uko nta cyiza cyo kwica umusore cyangwa umukobwa mukundana biturutse ku munabi waturutse mu byabateranyije.

Umunyamategeko witwa Joyner Okonjo waburaniraga uyu mukobwa yavuze ko umukiriya we yari yaratangiye amasomo atandukanye mu idini rya isilamu ndetse akaba yarageze kure yiga tewologiya ndetse akaba yari yaraniyandikishije kwiga muri kaminuza bityo ko kuba agiye gupfa byose birangiriye aha.

Kamande yatorewe kuba Nyampinga wa Gereza ifungirwamo abagore ya Lang’ata mu 2016. Yafunzwe azira kwica umusore w’imyaka 25 bakundanaga witwa Farid Mohammed amujombaguye icyuma inshuro 25.

Uyu mukobwa yakatiwe urwo gupfa

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger