AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Uwigeze gutoza Rayon Sports n’andi makipe akomeye mu Rwanda yitabye Imana

Ally Bizimungu watoje amakipe atandukanye mu Rwanda nka Kiyovu Sports, Rayon Sports na Etincelles FC yatabarutse kuri uyu wa 29 Kanama 2021,azize uburwayi.

Bizimungu wari umaze iminsi arwariye muri CHUK, yahitanwe n’uburwayi yari amaranye iminsi cyane ko yatangiye kuremba muri Kamena.

Bizimungu Ally yatoje amakipe arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports, Mukura VS,ATRACO FC, AS Muhanga, Bugesera mu Rwanda, i Burundi yatoje ikipe ya Inter Star no muri Tanzania yatoje mu ikipe ya Mwadui na Alliance. Ally Bizimungu yanatoje mu gihugu cya Uganda.

Ally yapfuye yari aherutse gutoza Etincelles FC ndetse ayifashije kutamanuka.

Kiyovu Sports ibinyujije kuri Twitter yanditse ubutumwa bwo gusezera kuri uyu mutoza.

Yagize ati Umuryango wa Kiyovu Sports Ubabajwe kandi wifaranyihe n’ Umuryango wa COACH ALLY BIZIMUNGU, ALLY yatoje Amakipe menshi na Kiyovu Sports Irimo,Yitabye Imana uyu munsi, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger