AmakuruImikino

Uwatoje muri Real Madrid ari gutoza APR FC

Ubuyobozi bwa APR FC bwazanye Umunya-Maroc, Hassan Haj Taieb uje kongerera ubumenyi umutoza w’abanyezamu ndetse n’abanyezamu ubwabo mu gihe cy’amezi atatu yigeze gutoza ikipe y’abato ya Real Madrid yo muri Espagne.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa APR FC, uyu mugabo yaje kongera imbaraga mu mitoreze y’abanyezamu bayo batozwa na Mugabo Alex wabaye umunyezamu ukomeye muri Mukura Victory Sports na Rayon Sports, nyuma yo kuzana Hassan Hassan Haj Taieb umwarimu w’abatoza b’abanyezamu warindiye amakipe akomeye yo ku mugabane w’Uburayi ndetse n’ikipe y’igihugu ya Maroc.

Hassan Taieb w’imyaka 57, ni inararibonye mu gutoza abatoza b’abanyezamu ku mubagane wa Afurika aho yagiye akorera mu bihugu bitandukanye nk’iwabo muri Maroc, Nigeria, Uganda n’ahandi. akaba azamara amezi atatu yongerera ubumenyi umutoza w’abanyezamu Mugabo Alex ndetse n’abanyezamu ba APR FC ari bo Rwabugiri Umar, Ahishakiye Herithier ndetse na Ntwali Fiacle.

Hassan Haj Taieb yasesekaye i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 01 Mutarama 2020 azanye n’umutoza mukuru Mohammed Adil Erradi, yakiniye ikipe y’igihugu cya Maroc y’abari munsi y’imyaka 15, 17 ndetse n’iy’abari munsi ya 19 mu gikombe cy’isi cy’1984 cyabereye muri Australia. Mu byiciro by’abakiri bato byose hamwe mu ikipe y’igihugu akaba yarakinnye imikino 20.

Nyuma yo kuva mu gikombe cy’isi, Taieb yaje kurindira ikipe nkuru y’igihugu cya Maroc guhera mu mwaka w’1987 ari nabwo yaje kwerekeza ku mugabane w’Uburayi nk’uwabigize umwuga mu gihugu cya Portugal aho yakinnye imyaka 14 mu makipe yo mu cyiciro cya mbere icyo gihe nka Penafiel ubu iri mu cyiciro cya kabiri, Deportivo Lousa, Sporting Piens na Deportivo Dejan yaje kuzamukana nayo mu cyiciro cya mbere mu mwaka wa 1992.

Nyuma yo gusezezera ku mupira w’amaguru mu mwaka w’1994, nyuma y’imyaka ibiri gusa yaje kwerekeza mu gihugu cya Espagne kwiga gutoza umupira w’amaguru maze ahabomera impamyabumenyi y’icyiciro cya B yahawe na Uefa, nyuma yakomereje mu Budage ahabonera iy’icyiciro cya A yahawe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu.

Nyuma yaje kugaruka iwabo muri Maroc maze yitabira amahugurwa yo gutoza abanyezamu yatangwaga na CAF nyuma ahabwa impamyabumenyi zo mu byiciro bya D,C na B.

Nyuma yo kubona izo mpamyabumenyi yaje gutangira gutoza abana bari munsi y’imyaka 15 b’ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Real Madrid riherereye muri Maroc, nyuma y’imyaka ibiri yakomereje amasomo yo gutoza abo bana i Madrid aho yatozwaga n’abatoza b’ikipe nkuru ya Real Madrid.

Hassan Haj Taieb wambaye inpantaro n’ikote …ni we waje gufasha APR FC kuzamura urwego rw’abanyezamu bayo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger