Amakuru

Uwashimuse wa mwana wo ku Kicukiro uherutse kwicirwa i Ngoma na we yiyahuye

Kuri uyu wa kabiri hamenyekanye amakuru y’uko umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 witwa Karake Emmanuel wari ukurikiranweho gushimuta no kwica Niyonziza Arnold Bruce, yaba na we yamaze kwiyahura.

Uyu mwana w’umuhungu w’imyaka itanu y’amavuko yashimuswe ku mugoroba wo ku wa gatandatu, ku wa 12 Gicurasi akuwe iwabo mu murenge wa Niboyi ho mu karere ka Kicukiro.

Uwamutwaye yabanje kwaka nyina ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda biciye kuri terefoni ngo amumusubize, gusa nyuma y’amasaha make terefoni ye yahise iva ku murongo.

Nyuma y’iminsi itandatu uyu mwana ashimuswe, yasanzwe i Zaza ho mu karere ka Ngoma yarishwe.

Iperereza ryafashe uyu Emmanuel Karake ukomoka aha mu karere ka Ngoma ahita anazanwa gufungirwa ku Kicukiro akekwaho gushimuta no kwica uyu mwana.

Umwe mu bayobozi mu murenge wa Niboye/Kicukiro yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko na we yamenye amakuru ko uyu wari ufunze aregwa kwica uyu mwana ngo yiyahuye aho yari afungiye agapfa.

Ubuvugizi bw’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha ntacyo burabasha gutangariza ku rupfu rw’uyu Karake.

Iby’uru rupfu byanemejwe na nyina w’uyu mwana Eurelie Nakabonye nyina w’uyu mwana wabwiye Umuseke ko hari abakozi b’urwego rw’iperereza baje iwe muri iki gitondo bakamubwira ngo “wa mugizi wa nabi yiyahuye”

Arnold washimuswe akanicwa.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger