AmakuruAmakuru ashushye

Uwari warakatiwe kunyongwa yapfuye azize ibyishimo akimenya ko yababariwe

Umugabo wari warakatiwe urwo gupfa yanejejwe cyane no kumenya ko umuryango w’uwo yishe wamubabariye kandiko atakimanitswe nkuko yari yarabikatiwe,ibyishimo biramurenga birangira umutima we uhagaze.

Uyu mugabo wo muri Irani wari warakatiwe urwo gupfa mu myaka 18 ishize nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi “yapfuye azize umunezero” nyuma yo kubwirwa ko igihano cye kigabanyijwe.

Uyu mugabo w’imyaka 55 ukomoka mu majyepfo ya Irani, wavuzwe mu binyamakuru ko yitwa Akbar, yababariwe n’umuryango w’uwo yiciye bivuze bimukiza guhanishwa igihano cy’urupfu.

Bivugwa ko abayobozi bo mu kanama gashinzwe gukemura amakimbirane ba Leta bafashije kumvisha uyu muryango gufata icyemezo.

Nk’uko ikinyamakuru cya Leta cyitwa Hamshahri kibitangaza ngo nyuma yo kumenya ko umuryango wo yiciye wamubabariye kandi ko atagihanishijwe kumanikwa, Akbar yagize ikibazo cy’umutima bitewe no “kwishima cyane” maze arapfa.

Ntibisanzwe muri Irani ko ibihano by’urupfu bigabanywa hatabayeho kwishyura ibyitwa Diyyeh – igiciro gitangwa hagati y’imiryango nk’inyishyu y’ubwicanyi.

Amategeko ya Irani ashyira ubu bwishyu bwa Diyyeh kuri 4.800.000.000 ku muntu wishwe,aya asaga miliyoni 83,000 FRW.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger