AmakuruImikino

Uwari umutoza wa Musanze FC yandikiye umuyobozi w’iy’ikipe ibaruwa ikomeye nyuma yo kwirukanwa mu mukino hagati

Seninga Innocent wari umutoza w’ikipe ya Musanze FC, yaraye yirukaniwe ku kibuga n’umuyobozi w’iyi kipe Tuyishime Placide uzwi nka Trump nyuma yo kunyagirwa na Gasogi United ibitego 4-1.

Seninga wakoze agahigo kabi ko kuba umutoza wa 1, usezerewe mu mukino hagati mu Rwanda,mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere yandikiye Bwana Trump ibaruwa ifunguye amumenyesha ko atariwe nyirabayazana wo gutsindwa ibitego 4-1 kuri iki cyumweru.

Seninga Innocent yavuze ko Team Manager w’ikipe ya Musanze ariwe wihishe inyuma yo gutsindwa ku ikipe kuko yahishiriye abakinnyi yasanze bari kunywa inzoga ndetse na Perezida w’abafana wahaye ruswa abakinnyi ngo bitsindishe hirukanwe umutoza.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Musanze FC,nyuma yo gusoma Twitter y’ikipe yanyu,yemeza isezererwa ryanjye ku mirimo nari nshinzwe,ntabwo mbasaba kungarura mu kazi,ariko mu rwego rwo kwirinda gusebya umukozi mu kazi,ndabasaba ko mwabanza gukurikirana Team manager wahishiriye abakinnyi yasanze banywa inzoga ntabibwire ababishinzwe bikatuviramo umusaruro mubi ndetse na Perezida w’abafana watanze ruswa kuri bamwe mu bakinnyi mbere y’umukino kugira ngo bitsindishe hirukanwe umutoza.Murakoze.”

Seninga yirukanywe nyuma yo kunanirwa kuza mu makipe 8 ahatanira igikombe, hakiyongeraho gutsindwa yandagajwe na Gasogi United kuri iki cyumweru.

Musanze FC n’ikipe igura abakinnyi bakomeye ndetse ihemba neza ariko ntijya itanga umusaruro mwiza uko biwkiriye ari nako irangwamo kwirukana abatoza kenshi.

Ku mukino wo ku munsi w’ejo,Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 19 igitego cyatsinzwe na Munyeshyaka Gilbert Lukaku , iki gitego cyaje kwishyurwa na Yamini Salum ku munota wa 33.

Gasogi United yabonye icya 2 ku munota wa 54 kuri penaliti yatewe na Kikoyo, hari mbere y’uko ku munota wa 58 uyu rutahizamu atsinda icya 3, igitego cyaje gihuhura byose ni icyo ku munota wa 67 cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku ishoti rikomeye yatereye nko muri metero 35.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger