AmakuruAmakuru ashushye

Uwari umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC yahagaritswe ku mirimo ye

Dukuzimana Antoine wari umunyamabanga mukuru wa Gicumbi FC yahagaritswe ku mirimo ye  amezi atatu ashinjwa kunyereza amafaranga y’ikipe angana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 FRW) Gicumbi FC yahawe na Bralirwa mu marushana ya Turbo Cup .

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC, Munyakazi Augustin rigaragaza ihagarikwa ry’uyu muyobozi mu gihe cyagateganyo kigera ku mezi atatu.

Dukuzimana Antoine ahagaritswe  nyuma yigenzura ryakozwe ry’uko umutungo w’ikipe aho bavuga ko basanze yaranyereje amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda yavuye mu irushanwa ryari ryateguwe na Bralirwa  ryiswe Turbo Cup.

Muri iyi baruwa ubuyobozi bwa Gicumbi buvuga ko aya mafaranga gicumbi yari yinjiye yagombaga kujya kuri konti y’ikipe ariko ngo ntiyegeze ahagera.

Kuri aya mafaranga hiyongeraho n’andi asaga 300.000 rwf yavuye ku mukino wa Gicumbi na Rayon Sports  wabaye ku wa 21 Kamena 2018  aho Gicumbi FC yagenewe ayo mafaranga n’ikipe ya Rayon Sports kubera kwimura umukino wari kubahuza .

Kugeza ubu iyi kipe ya Gicumbi iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2018-2019 (Azam Rwanda Premier League)  aho ifite inota rimwe (1) mu mikino itanu (5) imaze gukinwa muri shampiyona.

Dukuzimana Antoine wari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Gicumbi FC
Ibaruwa ikipe ya Gicumbi FC yageneye Dukuzimana Antoine wari umunyamabanga mukuru wayo

Dukuzimana Antoine 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger