AmakuruImikino

Uwari umubitsi wa Rayon Sports biravugwa ko yeguye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki 25/ Werurwe /2019, Muhire Jean Paul wari usanzwe ari umubitsi wa Rayon Sports, yandikiye iyi kipe ayimenyesha ko ahagaritse inshingano zo kuba umubitsi wayo inshingano yari yarahawe Tariki 22 Ukwakira 2017.

Bivugwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ndetse yirinze no kugira ikindi avuga ku mpamvu zo kwegura kwe, ahubwo atangaza ko azakomeza kuba hafi ikipe ya Rayon Sports.

KTradio ivuga ko mu cyumweru gishize n’ubundi Muhire Jean Paul yari yashatse kwegura ariko biza guhagarara, aho byavugwaga ko hari ibyo atabashije kumvikana n’abo bafatanyije kuyobora ikipe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger