AmakuruImikino

Uwari Kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos yamaze kuyisezera

Sergio Ramos wari kapiteni wa Real Madrid, yamaze kuyisezera no kuyishimira ibyo yamugejejeho nyuma yo kurangiza amasezerano ye ntiyemere kongera andi mashya nubwo ubuyobozi bwamwegereye.

Uyu munyabigwi wubashywe mu bakunzi n’abafana ba Real Madrid azerekeza ku kibuga cy’imyitozo cya Valdebebas gusezerera kuri uyu wa Kane aho azakora ikiganiro n’abanyamakuru ku gicamunsi.

Amasezerano ya Ramos azarangira kuwa 30 z’uku kwezi ariko ntiyemeye kuyongera kubera ko yahabwaga umwaka umwe ndetse agasabwa kugabanya 10% ku mushahara asanganwe.

Ramos w’imyaka 35, amaze imyaka 16 mu ikipe ya Real Madrid kuko yayigezemo muri 2005 avuye muri Sevilla.

Real Madrid yasohoye itangazo rigira riti “Real Madrid C. Firatangaza ko ejo kuwa Kane tariki ya 17 Kamena,saa 12:30,hazaba umuhango wo gusezera kuri kapiteni wacu Sergio Ramos uzitabirwa na Florentino Perez.”

Mu myaka 16 yambara umwenda wa Real Madrid,Ramos yakinnye imikino 671 atsinda ibitego 101 kandi ari myugariro.

Yatwaye La Liga 5,Champions League 4,ibikombe by’isi by’amakipe 4, European Super Cup 3, Copa del Rey 2, Supercopa de Espana 4.

Ramos afite agahigo kabi mu myitwarire mu kibuga kuko ariwe myugariro wahawe amakarita menshi.Muri rusange yahawe 191 muri La Liga,arimo 20 atukura.

Uyu myugariro biravugwa ko ashobora kwerekeza muri PSG cyangwa Manchester United.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger