Amakuru ashushyeIkoranabuhanga

Uwakoze Antivirus ya Kaspersky ari mu Rwanda

Umurusiya Eugene Kaspersky (Yevgeny Valentinovich Kaspersky) ari mu7 Rwanda aho yitabiriye inama ya Transform Africa igiye kubera i Kigali nshuro ya gatanu guhera ku wa 14-17 Gicurasi 2019 ndetse yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Nyuma yo gusobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikaza no gushyirwa mu bikorwa, Kaspersky  yabwiye The New Time dukesha iyi nkuru  ati “Imyaka 25 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubu nishimiye kubona iki gihugu kimaze kugera kure nubwo cyatakaje abantu batari bake.”

Kaspersky wanashimye imiyoborere ya leta y’u Rwanda yanasuye Ingoro y’amateka ku guhagarika Jenoside asobanurirwa ibice biyigize ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Patrick Nyirishema.

Eugene Kaspersky yavuze ko bitabiriye inama ya Transform Africa mu buryo bwo gufasha kandi bafite impuguke bazanye muri iyi nama kugira ngo bagaragaze uburyo bushya bwo gufasha ibigo bitandukanye kuri uyu mugabane kwirinda ibitero by’ikoranabuhanga.

Kaspersky ni umwe mu bashinze akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Kaspersky Lab, ikigo cya mbere ku Isi cyigenga gicuruza ubwirinzi bw’ikoranabuhanga.

Ni we wakoze Antivirus ya Kaspersky izwiho guhangana na Virus yajya muri mudasobwa, yayikoze nyuma y’uko mugenzi we biganaga yagize ikibazo mudasobwa ye ikajyamo Virus ya Cascade mu 1989. Iyi yangiza amakuru ikayahindura mu mibare n’inyuguti bigaragara hasi kuri mudasobwa, niko kumwiyambaza amukorera iyi Antivirus.

Ni umuhanga mu ikoranabuhanga n’imibare. Ubu afite abakozi barenga 4000.

Eugene Kaspersky w’imyaka 53 biteganyijwe ko azatanga ikiganiro mu nama ya Transform Africa igiye kubera i Kigali nshuro ya gatanu guhera ku wa 14-17 Gicurasi 2019. Azaba n’umutumirwa ku wa 15 Gicurasi mu kiganiro kizibanda ku mutekano w’ikoranabuhanga.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger