AmakuruImyidagaduro

Uwahoze ayoboye Gambia arashinjwa gufata ku ngufu Miss w’iki gihugu 2014

Toufah Jallow w’imyaka 23 wabaye Miss Gambia mu 2014, yashinje Yahya Jammeh wigeze kuyobora iki gihugu  kumufata ku ngufu mu 2015 ubwo yari akiri ku butegetsi.Icyakora Yahya Jammeh w’imyaka 54 yamaganiye kure iki kirego.

Uyu Miss Fatou Jallow avuga ko icyo gihe yari afite imyaka 18, ubwo yahuraga na Perezida Jammeh mu 2014 amaze gutsinda irushanwa ry’ubwiza abaye nyambinga uhiga abandi muri Gambia.

Nyuma y’aho ngo Yahya  Jammeh yitwaye nk’umubyeyi akajya amugira inama, akamuha impano n’amafaranga ndetse anategeka ko iwabo mu rugo rw’uyu mukobwa bahageza amazi meza.

Icyakora ku mugoroba umwe mu mwaka wa 2015, uyu mukobwa avuga ko  Perezida  Jammeh yasabye umuryango we kumumushyingira, uyu mukobwa we akabyamaganira kure.

Miss Fatou yaje gutumirwa mu muhango w’idini ku rugo rwa Perezida ngo ahaseruke nka Miss Gambia  watowe, ariko ahageze bamujyana kwa Perezida iwe bwite.

Aganira n’itangazamakuru mpuzamahanga n’ikiniga cyinshi, uyu mukobwa yagize ati “Nkurikije umujinya Perezida  Jammeh yari afite kuko nari naranze ko tubana, nahise ntekereza ikigiye kumbaho.”

Akomeza agira ati “Yahise avanamo igitsina cye mu maso yanjye, arampfukamisha, anyambura ikanzu maze ankorera ibya mfura mbi.”

Miss Jallow avuga ko ibi birangiye yatashye akifungirana mu nzu iminsi itatu, ubundi agahitamo guhita ahungira muri Sénégal ituranye na Gambia. Kuri Jallow Yahya  Jammeh, w’imyaka 54, umu  abona akwiye kugezwa imbere y’ubutabera.

Miss Jallow aganira na BBC yavuze ko ashaka ko Jammeh w’imyaka 54 aburanishwa hanyuma agahanwa n’ibyaha ashinjwa.

Ati “Mu by’ukuri nagerageje guhisha ibyo nahuye nabyo cyangwa ngo mbyivanemo kugira ngo numve ko ntahuye nabyo ariko byarananiye, nahisemo kuvuga uyu munsi kuko nicyo gihe cyo kuvuga ibyambayeho no kureba uko Yayha Jammeh yumva ibyo yakoze.”

Uyu mukobwa yavuze ko yashakaga gutanga ubuhamya imbere y’inama yo kuvugisha ukuri n’ubumwe n’ubwiyunge muri Gambia, yashyizweho na Perezida Adama Barrow watsinze amatora mu 2016.

Ubu bubaye ubundi buhamya bushya bushinja gufata ku ngufu abagore n’abakobwa Yahya Jammeh wavanywe ku butegetsi ku ngufu mu mwaka wa 2017.

Miss Fatou Jallow avuga ko mbere agihabwa ikamba, Yahya Jameh  yitwaye nk’umubyeyi kuri we akajya amugira inama, akamuha impano n’amafaranga.
Yahya Jammeh w’imyaka 54 yamaganiye kure iki kirego.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger