AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Uwahoze ari umwambari wa Saddam Hussein yagizwe umuyobozi mushya wa ISIS

Nyuma y’uko uwahoze ari umuyobozi w’ wumutwe w’inyeshyamba wa Islamic State Abu Bakr al-Baghdadi apfiriye mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Syria kuwa 26 z’uku kwezi, uyu mutwe wamaze gushyiraho umuyobozi mushya ‘Abdullah Quartesh’

Uyu mugabo yahoze ari umurwanyi ukomeye mu barwanyi ba Saddam Hussein nyuma aza no gukorana bya hafi n’uwari umuyobozi w’abarwanyi ba ISIS (Islamic States) ‘Abu Bakr al Baghdadi wapfuye mu mpera z’iki cyumweru dusoje bivugwa ko yiyahuriye majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Syria, nubwo ibinyamakuru bitandukanye ku isi byanditse ko yishwe n’Abanyamerika.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye nka Dailymail, Newsweek na Amaq, uyu  mutwe watangaje ko ‘Abdullah Quartesh’ usanzwe azwi ku izina rya Proffessor mu barwanyi ba ISIS yahawe inshingano zo gukomereza aho Baghdadi mu kuyobora uyu mutwe w’inyeshyamba umaze guhitana abatari bake mu bihugu byo mu burasirazuba bw’isi byiganjemo Syria na Turquie.

Abdullah Quartash nyuma yo kuba umusirikare mukuru mu ngabo za Saddam Hussein yaje no kuba umujyanama wihariya wa Abu Bakr al Baghdadi akimara gutora inshingano zo kuyobora umutwe wa Islamic State kugeza ubwo muri 2003 baje gufunganwa muri Iraq ubwo bafungwaga n’Abanyamerika ubwo Perezida George W. Bush yabashinzaga gukorana n’umutwe wa Al-Quaeda wayoborwaga na Osama Bin Laden.

Abdullah Quartash (ibumoso) na Abu Bakr al- Baghdadi (iburyo)

Ku italiki ya 27 Kanama 2019 nibwo Quardash yari yagizwe umujyanama wihariye wa Baghdadi ndetse anashingwa gutegura no kuyobora ibikorwa byose bishingiye ku bitero by’umutwe wa ISIS.

Adullah Quartash asanzwe uzwi ku mazina menshi bagendaga bamuhimba nka ‘Proffessor’, ‘Karshesh’ ndetse na ‘Destroyer’ n’ayandi kubera ibikorwa bye byuzuyemo ubugome yari asanzwe akorera abantu cyane cyane uwo ari we wese ugaragaje ko atemeranya n’imiyoborere ye muri uyu mutwe bivugwa ko yahitaga amwikiza ntawundi muntu agishije inama.

Abdoullah Quartash yavukiye ahitwa Tal Afar, uyu akaba ari umugi wiganjemo aba Isilamu bo mu bwoko bw’aba Sunni muri Iraq.

Abdullah Quardash (Proffessor), Umuyobozi mushya w’inyeshyamba z’umutwe wa ISIS
Twitter
WhatsApp
FbMessenger