AmakuruImikino

Uwahoze ari umuyobozi muri Rayon Sports arahabwa amahirwe yo kuba umunyamabanga wa FERWAFA

Uwitwa Gakwaya Olivier wigeze kuba Umunyamabanga n’Umuvugizi wa Rayon Sports akomeje guhabwa amahirwe menshi yo kugirwa Umunyamabanga mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Tariki ya 12 Nzeri 2021 nibwo Uwayezu Froinçois Regis wari Umunyamabanga wa FERWAFA yatangaje ko yeguye kuri uyu mwanya we, guhera tariki ya 1 Ukwakira azaba atakiri kuri uyu mwanya.

Nyuma y’aho nibwo haje inkuru y’uko umunyamakuru w’imikino Sam Karenzi akaba n’Umunyamabanga wa Bugesera FC ari we ushobora kuzahabwa uyu mwanya, nyuma nibwo haje n’andi makuru ko uyu mwanya ushobora guhabwa undi muntu usanzwe uri mu zindi nshingano zitandukanye na ruhago.

Amakuru twabashije kumenya ni uko uyu mwanya ushobora guhabwa Gakwaya Olivier n’ubwo hari n’andi makuru avugwa ko umunyamakuru Eddy Sabiti ukorera RBA ari mu bahabwa amahirwe yo kuba Umunyamabanga muahya.

Tariki 27 Kamena 2021 nibwo Nizeyimana Mugabo Olivier wari usanzwe ari umuyobozi wa Mukura Victory Sports yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, akaba afitiwe icyizere cyo kuzanzamura umupira w’amaguru.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger