AmakuruImyidagaduroUrukundo

Uwahoze ari umukunzi wa Diamond yatanze inkunga yo gufasha abarokotse impanuka yo muri Victoria

Jokate Mwegelo wahoze akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz nyuma agakomereza kwa Ali Kiba, yatanze inkunga yo gufasha abarokotse impanuka y’ubwato bwa MV Nyerere buheruka kurohama mu kiyaga cya Victoria.

Iyi mpanuka yabaye ku wa kane w’iki cyumweru imaze kugwamo abantu 225 nk’uko imibare iheruka ibigaragaza, mu gihe aberenga 40 ari bo bayirokowe.

Jokate uheruka kugirwa na Perezida Magufuli komiseri mukuru w’akarere ka Kisarawe, yatanze inkunga ingana na miliyoni y’amashiringi ya Tanzania yo kwita ku barokotse iyi mpanuka y’ubwato harimo n’ubuvuzi.

Uyu mukobwa wagiye i Mwanza kwifatanya n’ibihumbi by’Abanya-Tanzania mu muhango wo gushyingura abaguye muri iyi mpanuka, yavuze ko atanze inkunga ya miliyoni 1 y’amashilingi ya Tanzania igomba kuzakurikirwa n’izindi nkunga zitandukanye ateganya gutanga vuba.

Yanaboneyeho umwanya wo gutambutsa ubutumwa bufata mu mugongo imiryango yaburiye abayo muri iyi mpanuka ndetse n’igihugu cya Tanzania muri rusange.

Ni nyuma yo guhagarika igikorwa cyiswe “Tokomeza Zero” yagombaga kujyamo ku munsi w’ejo, mu rwego rwo kujya kwifatanya n’abandi muri ibi bihe bibabaje barimo.

Ku wa gatanu w’iki cyumweru, Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yashyizeho iminsi 4 y’icyunamo mu rwego rwo guha icyubahiro 225 bamaze gupfira muri iyi mpanuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger