AmakuruImikino

Uwahoze ari umukinnyi wa Real Madrid na AC Mollan yakatiwe gufungwa imyaka 9 muri gereza

Robinho wahoze akinira Brazil n’amakipe nka Real Madrid na AC Milan, yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda kubera uruhare yagize mu gusambanya ku gahato umukobwa mu kabyiniro k’I Milan muri 2013.

Muri icyo gihe, Robinho wakiniraga AC Milan, yari mu itsinda ryasambanyije ku gahato umugore w’umunya Albania w’imyaka 23 muri club ya Sio Cafe nijoro akaba yari yakatiwe mu 2017 ariko arajurira.

Uyu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru nta burenganzira afite bwo kujurira, bivuze ko icyemezo giheruka gufatwa n’urukiko rwa Roma ari icya nyuma. Icyakora, haracyari kurebwa niba azarangiriza igihano cye muri gereza ya Brazil cyangwa Ubutaliyani.

Inshuti ya Robinho, Ricardo Falco, nawe bahuje ikibazo, nubwo abandi bane bavuye mu gihugu mbere yuko bafatwa bagashyirwa mu nkiko.

Robinho w’imyaka 37, yari agikina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga muri 2020, nyuma yimyaka itatu ahawe igihano cya mbere na nyuma y’imyaka irindwi icyaha kibaye.

Uyu mugabo yavuze ko umubonano we n’uyu mugore wari wumvikanweho kandi abunganizi be batesheje agaciro uwahohotewe bavuga ko akunda kunywa cyane.

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya mbere mu 2017, urukiko rw’ubujurire rwa Milan rwemeje iki cyaha mu 2020 maze ruvuga ko “uwahohotewe yasuzuguwe kandi akoreshwa imibonano mpuzabitsina n’uyu mukinnyi n’inshuti ze kugira ngo bimare irari ry’ibitsina”.

Urukiko rw’i Roma rwongeye kwemeza igihano cy’umwimerere cyatanzwe kandi Robinho agomba kwishyura amayero 60.000 y’indishyi ku wahohotewe, ibyo bikaba byari no mu cyemezo cya 2017.

Amakuru dukesha UOL muri Brazil, aravuga ko abunganira Robinho batizeye ko azashobora kurangiza igihano cye muri gereza yo muri Brazil.Byitezwe ko Ubutaliyani buzasaba uyu mugabo ngo bumwifungire kuko icyaha yagikoreye ku butaka bwayo.

Uyu munya Brazil yakiniye ikipe yo mu Bushinwa,Guangzhou Evergrande, muri 2015 mbere yo kumara imyaka ibiri mu ikipe ya Atletico Mineiro yo muri Brazil, mbere yo gukatirwa.

Yamaze indi myaka ine mu mupira w’amaguru muri Turukiya akinira ikipe ya Sivasspor na Istanbul Basaksehir mbere yo gusubira muri Brazil mu mwaka wa 2020 gusinyira Santos.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger