AmakuruImikino

Uwahoze ari umukinnyi wa Police FC yitabye Imana

Niyigaba Ibrahim wabaye umukinnyi wa Police FC na Rwamagana City FC, yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020 azize uburwayi.

Niyigaba yari muri Police FC yatozwaga na Seninga Innocent, ariko akaba yarasezerewe muri iyi kipe nyuma y’aho haje umunya-Zambia Albert Mphande.

Gakumba Patrick wafashije uyu mukinnyi kujya muri Police FC, yatangaje ko yari amaze iminsi adakina kuko yari yamubwiye ko agiye kubanza kurangiza amashuri ye.

Ati “Nyuma yo gusezererwa na Police FC, yahise asubira iwabo i Rwamagana. Yambwiye ko agiye kubanza kwiga. Nibwo yari hafi kubitangira kuko yari yagowe no kubona amafaranga y’ishuri. Mu gitondo nibwo iwabo bambwiye ko yitabye Imana. Yari amaze iminsi arwaye.”

Mukuru w’uyu mukinnyi, Niyitegeka Isaac, yavuze ko Niyigaba yajyaga agira ikibazo cyo kubura amaraso ndetse yari yarasabwe kuzajya kwivuriza hanze.

Ati “Mu minsi ishize yagiye kwivuriza muri CHUK basanga afite ikibazo cyo kubura imisokoro mu magufa ndetse n’amaraso ntabwo yatemberaga neza mu mitsi. Bari bamwohereje kujya kwivuriza hanze, ariko byageraga aho bikagabanuka, agasa n’uwakize. Ubu yari amaze iminsi arwaye, yaguye mu bitaro bya Rwamagana.”

Niyigaba Ibrahim yabanje gukina muri Villa SC yo muri Uganda mbere yo kwerekeza muri Rwamagana City FC, aho yavuye ajya muri Police FC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger