AmakuruImyidagaduro

Uwahoze ari umugore w’umuraperi P.Diddy yitabye Imana

Kim Porter wahoze ari umukunzi w’Imena w’icyamamare mu muziki wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika P.Diddy yitabye Imana kuri uyu wa Kane Taliki ya 15 Ugushyingo 2018.

Uyu mugore wari usanzwe akora ibijyanye n’imideli akaba n’umukinnyi wa filime zitandukanye, yakundanye n’umuraperi P.Diddy  kuva mu 1994 kugeza mu 2007 batandukana bamaze kubyarana abana batatu barimo n’impanga.

Kim Porter witabye Imana afite imyaka 47 y’amavuko,yari yarabyaranye na P. Diddy abana batatu barimo impanga z’abakobwa, Jessie James na D’Lila bafite imyaka 11 ndetse n’umuhungu witwa Christian ufite imyaka 20.

Ibyamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitandukanye  birimo Rihanna, 50Cent, Missy Elliot byababajwe bikomeye n’urupfu rwa Kim maze byifashisha imbuga nkoranyambaga mu kumusezera.

Ibi byamamare byose byakomeje kugenda byihanganisha umuryango uyu munyamideli akomokamo ndetse n’umuraperi mugenzi wabo P.Diddy wari ufitanye umubano wihariye wo kuba yarabyaranye na nyakwigendera.

Umwe mu bahanzi banditse bagaragaza ko bababajwe n’urupfu rwa Kim Porter ni Rihanna wavuze ko umuryango wabagize Cinema wabuze umuntu w;ingenzi kandi wari ingira kamaro mu iterambere mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati: “Twabuze uwa nyawe uyu munsi, umwiza imbere n’inyuma. Benshi bazakorwaho n’ibi, bamwe ndetse ntibazamenya n’impamvu”.

Mu minsi mike ishize, Kim Porter yari aherutse kwandika kuri instagram ye ashimira P Diddy impano iruta izindi yamuhaye ari yo abana babyaranye.

Kim Porter wahoze ari umugore wa P.Diddy yitabye Imana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger