AmakuruPolitiki

Uwahoze ari impunzi yo muri Somalia yatorewe kujya mu nteko ishinga amategeko ya Amerika

Ilhan Omar, umugore ukomoka mu gihugu cya Somalia wahoze ari impunzi mu nkambi ya Daadab(Kenya), yatorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko ya leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse gutorerwa kwinjira muri iyi nteko, Omar yabaye umugore wa mbere ukomoka muri Somalia uhawe izi nshingano ndetse n’Umuyisilamu wa kabiri winjiye mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugore wo mu ishyaka ry’Aba-Democrate yatangiye kuba impunzi afite imyaka 12 y’amavuko ubwo umuryango we wari warahungiye muri iriya nkambi y’impunzi iherereye mu gihugu cya Kenya. Ilhan Omar ntiyashoboraga kuvuga icyongereza, bityo akaba yarakigiye kuri televiziyo binyuze mu kureba ibiganiro bitandukanye.

Omar aje mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika asimbura umu Republicain Keith Ellison uri kwiyamamariza kuba umucamanza mukuru.

Mme Omar avuga ko Politiki y’igitsure ya Perezida Trump ari yo yamuteye imbaraga zo kwiyamamariza uyu mwanya yahawe. Mu ijambo rye kandi yashimiye abaturage bo muri Minnesota bamugiriye ikizere.

Ati”Iri joro mpagaze imbere yanyu nk’umugore ubahagarariye mu nteko wabitorewe ku majwi menshi.  Ni njye mugore wa mbere w’umwirabura uhagarariye leta yacu mu nteko, ni njye mpunzi ya mbere mu mateka itorewe kwinjira mu nteko, nkanaba Umuyisalamu wa mbere utorewe kuyinjiramo.”

Yanashimiye Rashida Tlaib, undi muyisalamu watsindiye iyi ntebe muri leta ya Michigan.

Tlaib na Omar biyongereye ku bandi bagore b’abirabura batsindiye intebe mu nteko ishinga amategeko, barimo Alexandria Ocasio-Cortez wabaye umugore ukiri muto watorewe kwinjira mu nteko, na Ayanna Pressley wabaye umwirabura wa mbere watorewe guhagararira leta ya Massachusetts mu nteko ishinga amategeko ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger