AmakuruUrukundo

Uwabaye Miss Rwanda 2012 arasezerana muri iki cyumweru

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018  nibwo Mutesi Aurore  wambitswe ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda wa 2012 azasezerana kubana n’umukunzi we Mbabazi Egide imbere y’amategeko maze babane nk’umugabo n’umugore.

Ubu ababyeyi ba Miss Aurore bari muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho bagiye mu myiteguro y’ibi birori by’umwana we ugiye kurushinga dore ko nawe aba muri iki gihugu.

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye muri Werurwe uyu mwaka ubwo uyu mukobwa ugiye kurongorwa umukunzi we yamwambitse impeta amusaba urukundo n’umubano nk’umugore we maze undi nawe akabyemera.

Mu mafoto yagiye hanze, byagaragaraga ko Miss Aurore yananiwe kwakira amarangamutima ye ubwo yambikwaga iyi mpeta y’urukundo kuko yararize kubera ibyishimo.

Amakuru ajyanye n’ubu bukwe yagizwe ubwiru kuko bitigeze bivugwa mu itangazamakuru cyangwa ngo habe hagaragara impapuro zubutumire.

Hari amakuru avuga ko uretse kuba bagiye gusezerana imbere y’amategeko muri Amerika ariko  imihango yindi y’ubukwe, gusaba no gukwa bizabera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Aurore Mutesi azaba abaye Miss Rwanda wa mbere  ugiye gushyingirwa imbere y’amategeko ya Leta ndetse anasezerane imbere y’Imana.

Miss Aurore n’umukunzi we bagiye gusezerana

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger