AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Uwabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe Thailand 2005 yapfiriye mu ndege y’umuherwe wa Liester City(Amafoto)

UmunyaThailandkazi uzwi ku izina rya Nursara Suknamai wabaye igisonga cya mbere cya Miss Universe Thailand 2005, nawe yahishuwe ko ari mu bantu batanu baguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu y’umuherwe wa Leicester City, Vichai Srivaddhanaprabha.

Ni impanuka yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu taliki ya 27 Ukwakira 2018, ahagarana ku isaha ya Saambili n’igice nyuma y’umukino ikipe ya Liester City yarimaze kunganya igitego 1-1 na Westham.

Iyi mpanuka ikimara kuba, ntihahise hamenyekana abantu bahitanwe nayo kuko polisi yagiye ikora iperereza hagamijwe no kumenya niba uyu muherewe ari mu bahitanwe nayo. Haje gutahurwa ko umuherwe w’umunyaThailand Srivaddhanaprabha nawe yahitanwe nayo hamwe n’abandi bantu bane.

Iyi mpanuka itigeze irokokeramo umuntu n’umwe muri batanu bari bari muriyi kajugujugu, yahitanye kandi umupilote witwa Eric Swaffer w’imyaka 53 n’umukunzi we Izabela Lechowicz w’imyaka 46 ndetse na Kaveporn Punpare nawe wari umukozi wa Vichai Srivaddhanaprabha.

Nursara Suknamai Wabaye igisonga cya mbere cya Miss Thailand muri 2005, ndetse akaba yaranambitswe ikamba ry’umukobwa wahize abandi kwifotoza neza(Miss Photogenic 2005), byemejwe ko nawe yari muri iyi ndege ndetse ko nawe ari mu bahitanwe n’impanuka kuko nta n’umwe wayirokotse.

Uyu mukobwa yari umukozi w’umuherwe wa Leicester city Vichai Srivaddhanaprabha akaba yari umwe mu bantu bakundwaga na benshi mu banya Thailand kubera uburanga bwe ndetse yakoreye umuherwe Vichai nyuma y’igihe yamaze ari umunyamideli.

Urupfu rutunguranye rw’aba bantu 5, rukomeje kubabaza benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abandi benshi batandukanye bakomeje kwifatanya n’ikipe ya Liester City mu kababaro gakomeye ko kubura uwayifashaga gutera imbere.

Nursara Suknamai Wabaye igisonga cya mbere cya Miss Thailand muri 2005
Nursara Suknamai yaguye mu mpanuka ya Kajugujugu
Kaveporn Punpare nawe wari umukozi wa Vichai Srivaddhanaprabha yaguye muri iyi mpanuka
umupilote witwa Eric Swaffer w’imyaka 53
umukunzi wa Eric witwa Izabela Lechowicz w’imyaka 46
Umuherwe wa Liester City
Indege yahiye ikiva kuri stade
Twitter
WhatsApp
FbMessenger