AmakuruImikino

Usengimana Faustin agiye kwerekeza i Burayi mu ikipe nshya

Usengimana Faustin wakiniraga ikipe ya Khaitan Sporting Club yo muri Kuwait arateganya kwerekeza mu y’indi kipe yo ku mugabane w’Uburayi nyuma yo gutandukana n’iyi kipe ,kuburyo nta bgihindutse ku italiki 18 Muatarama2019, yaba yamaze gufata indege.

Faustin yirinze gutangaza ikipe yaba agiye kwerekezamo, ndetse ntiyavuga n’igihugu iyo kipe iherereyemo.

Muri  Kanama 2018 nibwo yerekeje muri Khaitan Sporting Club aho yari yasinye amasezerano y’imyaka 3 muri iyi kipe yo mu cyiciro cya II, ariko ubu ku mpande zombie bamaze gutandukana.

Uyu musore uri mu Rwanda kugeza uyu munsi,yavuze ko impamvu yatandukanye na Khatain Sporting Club ari ukubera zimwe mu ngingo zari zigize amasezerano bagiranye.

Yagize ati”Ukuntu bimeze nari navuye ahangaha nerekeza muri Kuwait ngerayo, mu gusinya amasezerano byanze bikunze hari ingingo ugomba gushyiramo mu masezerano yawe, nashyizemo ingingo ivuga ko igihe cyose mbonye ikipe iri ku rwego bariho cyangwa irurenzeho bampa ibirenze ibyo bampa nzagenda nta kibazo turabyemeranya kandi hariya ibyo mwumvikanye birakurikizwa, ubu twamaze gutandukana nta kibazo.”

Yakomeje avuga ko bikunze neza taliki 18 Mutarama, yaba yamaze kugenda kuko Visa yasabye ishobora kuba yarabonetse.

Yagize ati”Nasabye visa niboneka nzagenda tariki ya 18Mutarama2019, igihugu nzajyamo ntabwo ndagitangaza kuko njyewe nkunda kuvuga ibintu neza ari uko byose byarangiye, nkeka njya no muri Kuwait mwabimenye ngiye. Ikibura ni visa navuye kuyisaba muri Kenya niboneka nzahita ngenda tariki ya 18 Mutarama 2019.”

Nyuma y’amakuru yatanzwe na Faustin, hari andi makuru avuga ko ashobora kuba agiye kwerekeza mu Bubiligi kuko nawe yigeze kuvuga ko yasabye visa hano mu Rwanda kuri Ambassade y’u Bubiligi bikanga agahitamo kujya kuyisabira muri Kenya.

Usengimana Faustin agiye kwerekeza i Buaryi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger