AmakuruImyidagaduro

USA: Uwigeze kuba Miss yatawe muri yombi azira koherereza umwana muto amafoto ye yambaye ubusa

Ramsey BethAnn Bearse wigeze kuba Miss  muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri 2014 yatawe muri yombi na polisi azira koherereza umwana w’imyaka 15 amafoto ye yambaye ubusa buri buri.

Ramsey ubu ufite imyaka 28 y’amavuko yafashwe na polisi nyuma y’uko yoherereje uyu mwana w’umuhungu utarakura amafoto ye yambaye ubusa akoreresheje urubuga rwa SnapChat umubyeyi w’uyu mwana yayabona agahita yiyambaza polisi.

Uyu nyampinga yemereye inzego z’umutekano ko yoherereje  uwo mwana amafoto ye 4 ndetse anavuga ko yemeye ko yakoze amakosa.

Nk’uko amakuru abitangaza, biravugwa ko uyu nyampinga yari asanzwe ari umwarimu w’uyu mwana ariko bikaba byagaragaye ko hari ubundi bushuti yari amufiteho yifashishije kumushukisha ibintu bitandukanye birimo no kumuha amanota.

Bearse usanzwe afite umugabo bashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko yahose yigisha ku kigo cyitwa Andrew Jackson Middle School cyo muri Leta ya Virginia muri USA,aho yahuriye n’uyu mwana w’umuhungu.

Ramsey BethAnn Bearse yatawe muri yombi ku wa Gatanu w’iki Cyumweru ndetse ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza cyangwa agacibwa ibihumbi 100 by’amadolari ya US.

Uwabaye Nyampinga Kentucky yatawe muri yombi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger