AmakuruAmakuru ashushyeIkoranabuhanga

USA: Trump arashaka gutangiza umutwe w’ingabo zirwanira mu isanzure “Space Force”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko agiye gutangiza umutwe w’ingabo zi rwanira mu isanzure icyo we yise “Space Force”

Uyu mutwe w’ingabo  uzaba ubabaye uwa gatandatu   uzaba unafite ibirindiro mu isanzure , Trump ku munsi wo kua mbere akaba yarategetse Minisiteri y’ingabo za USA gutangira gutegura politiki izagenga imikorere y’uriya mutwe mushya w’ingabo za USA “Space Force”.

Ibi biravugwa ko bigiye gukorwa  mu rwego rwo guhangana n’ibindi bihugu bikomeye mu byagisirikare Amerika itifuza ko biyishyikira mu mbaraga za gisrikare , ibyo bihugu Amerika itifuza ko  biyitanga  mugukoresha ikirere/ isanzure mu bwirinzi mu bya gisirikare.

Uyu mutwe w’ingabo  washinzwe Gen Joseph Dunford akaba azakorana  na Pentagon ngo  bashyire ku murongo uko kiriya gisirikare kizaba gikora .Icyo izi ngabo zizaba zishinzwe ni ukwerekana ubuhangange bwa USA muri isanzure haba mu by’ikoranabuhanga no mu bwirinzi mu bya gisirikare.

Amerika ikoze ibi kandi kugirango  ibashe  gusubukura gahunda yayo yo gusubira ku kwezi no kureba uburyo yazakoresha ikohereza ibyogajuru byayo ku mubumbe wa Mars. Umwaka utaha amerika iratangira kohereza  “robots ” mu rwego rwo gushakisha amakuru azifashishwa  mukohereza abantu ku kwezi mu myaka itanu iri imbere.

Trump yasinye iteka ritangiza umutwe wa gisirikare udasanzwe uzarinda Amerika no mu Isanzure

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger