AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

USA: Senateri Bernie Senders yikuye mu bakandida bazahangana na Donald Trump

Bernie Senders umusenateri akaba n’umwe mu bagize ishyaka ry’Abademokarate (Democrats) yamaze gutangaza ku yivanye mu rugomba rwo gukomeza guhatanira kuzahagararira ishyaka rye mu matora ya perezida aho yari ahanganye na Joe Biden babarizwa mu ishyaka rimwe.

Ibi byahise byongerera amahirwe Joe bari bahanganye kuba ariwe uzahagararira ishyaka ryabo kuko ntawe bagihangana.

Mu kiganiro yagiranye n’abari bashinzwe ibikorwa byo ku mwamamaza mu buryo bw’amashusho kuri uyu wa gatatu Bernie, umukambwe w’imyaka 78 yababwiye ko ahagaritse ibikorwa byo gukomeza guhatanira kuzahagararira ishyaka rye mu matora ya perezia w’Amarika.

Ibi bikaba byabaye mu nama bagiranye mbere yo kubishyira hanze abinyujije ku rubuga rwe rwa Murandasi.

Iki cyemezo yagifashe Nyuma y’aho yari yatangiye Arusha amajwi Joe Biden bari bahanganye ariko muri iyi minsi akaba yari yamaze kumwigaranzura.

Mu butumwa yageneye abamushyigikiye yavuze ko bahinduye imitekerereze y’abanyamerika ndetse ko bateye Intambwe nini mu ngeri zitandukanye z’imibereho nk’uko byanditswe na BBC.

Ati: “Twahinduye imitekerereze y’abanyamerika ku bijyanye n’igihugu dushobora guhindukacyo ndetse twateje Intambwe nini iki gihugu mu rugamba ruhoraho rwo kugera ku butabera, mu bukungu, imibereho, mu moko no mu bidukikije.”

Yanibukije kandi ko bari gutsinda urugamba Atari mu bitekerezo gusa ahubwo no mu bantu b’ingeri zidandukanye.

Senater Bernie kandi yashimiye bwana Biden bari bahanganye anavugako azakomeza gukorana na we mu guteza imbere ibitekerezo byabo bigamije iterambere.

Uyu mugabo kdi atangaza ko azakomeza kuba ku mpapuro z’itora mu leta zisigaye muri ayo matora y’ibanze y’abademokarate.

Bwana Sanders avuga ko ibi yabikoze mu rwego rwo kurushaho gushyira hamwe no kongera imbaraga ngo ishyaka ry’abo rizabashe gutsinda Donald Trump mu matora y’umukuru w’igihugu.

Akivuga ibi bwana Biden yahise asohora itangazo rimushimira uburyo yashyize imbere inyungu za Amerika anamusezeranya ubufatanye.

Bernie Senders yahariye mugenzi we Joe Biden

Perezida Trump we yabaye nk’uvugako abademokarate batashakaga ko Bwana Bernie yarihagararira nk’umukandida-perezida.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger