AmakuruPolitiki

USA: Minisitiri Bizimana yageneye ubutumwa Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe bw’ Amerika

Mu muhango wabereye mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine  Ku wa Mbere tariki ya 29 Gicurasi 2023  Minisitiri Dr. Jean Damascene Bizimana yageneye ubutumwa Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ubwo yari mu muhango wo kumurika ibuye ry’ Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri mu Busitani bwa Deering Oaks Park.

Yagaragaje uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa Imiryango Mpuzamahanga ibikurikirana ariko ntigire icyo ibikoraho.

Yongeyeho ko iyo Imiryango Mpuzamahanga yanarebereye mu igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yashyirwaga mu bikorwa n’ ubugome bw’ indengakamere kandi unafite inshingano zo kwibuka no gukumira ko Jenoside itagira ahandi yongera kuba ku Isi.

Yagize ati: “Intego ya mbere ni ukwibuka amateka ya Jenoside no gukumira izindi Jenoside zabayeho mu bihe biri imbere.” Asoza ashimira Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu ruhare bagize kugira ngo iryo buye rishyirweho nk’ikimenyetso gitanga ubutumwa ku bariho n’ abazabaho nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger